DJ Toxxyk yerekeje I Mageragere
Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko DJ Toxxyk afungirwa mu igororero rya Nyarugenge riri I Mageragere mu minsi 30 y'agateganyo bitewe nuko hari impamvu zifatika zimushinja ibyaha bitatu. Icyakora nta mpamvu zihari zimushinja icyaha cyo kwanga gupimwa hakoreshejwe ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.
Ku wa 21 Mutarama 2026 Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo DJ Toxxyk
Shema Arnaud De Bosch alias DJ Toxxyk yasomewe umwanzuro w’urubanza rwaburanishijwe tariki 17 Mutarama 2026. Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko DJ Toxxyk ku wa 21 Ukuboza 2025 DJ Toxxyk yagonze umupolisi witwa Mushabe Fred wakoreraga ku muhanda peyake mu mujyi.
Kuri iyo tariki kandi DJ Toxxyk yafatiwe I Karongi yahunze nyuma yo gutera cyangwa se guteza impanuka. DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri;Icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake n'icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka.
Ariko kandi yahakanye ibyaha bibiri aribyo;Kwanga ko bagusuzumisha ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry'ibiyobyabwenge.
Impamvu zifatika Ubushinjacyaha bwashingiyeho bumusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Ubushinjacyaha bwavuze ko imvugo za DJ Toxxyk zirimo aho yemeye ko anywa urumogi dore ko iwe mu rugo hafatiwe utubure tubiri tw'urumogi. Indi mpamvu bwashingiyeho ni abatangabuhamya barimo umukozi w'amasuku ku muhanda peyaje mu mujyi n'umupolisi wari uhari impanuka ubwo yabaga. Impamvu ya gatatu ni uko hari raporo y'inzego z'ibanze zemeza ko mu rugo rwa DJ Toxxyk bahasanze udupfunyika tw'urumogi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye amashusho yo mu kabari ko Kigali Universe aho DJ Toxxyk yari yaraye ijoro.
Ubushinjacyaha rero bwasabye ko DJ Toxxyk afunzwe iminsi 30 y'agateganyo byakoroha kumubona mu iperereza kandi ko byamufasha kureka urumogi.
DJ Toxxyk yahakanye ibyaha bibiri yemera bibiri asaba ko yarekurwa.
Ubusesenguzi bw'urukiko
Ku byaha yemera hari impamvu zikomeye zituma abikekwaho. Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Urukiko rusanga DJ Toxxyk yaremeye icyaha mu Ubugenzacyaha ndetse yanavuze igihe yatangiriye kurukoresha. Mu rugo iwe hafatiwe urumogi kandi yasinye ku nyandiko yemeza ko iwe hafatiriwe urumogi. Urukiko rusanga nta shingiro DJ Toxxyk afite zo guhaka gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry'ibiyobyabwenge.
Bityo rero Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha. Ikindi kandi hari raporo y'inzego z'ibanze z'aho atuye zashimangiye ko akoresha urumogi.
Ku cyaha cyo kwangwa gupimwa, Urukiko rusanga bidasobanuye ko DJ Toxxyk yanze gupimwa ndetse ko nta bimenyetso bihari.
Bityo rero Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwanga gusuzimishwa icyuma gipima ibisindisha.
Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu ariko kandi nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwanga gupimwa hakoreshejwe ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.
Urukiko rwavuze ko kuba yaravuye I Kigali ariho atuye akerekeza I Karongi, Ubushinjacyaha busanga iyo mpamvu ikomeye ko yatoroka ubutebera.
Urukiko rero rwemeje ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo icyakora akaba afite iminsi itanu (5) yo kujuririra uwo mwanzuro .
Urukiko rwategetse ko afungirwa mu igororero rya Nyarugenge kuva icyo cyemezo gisomewe mu ruhame.


Kinyarwanda
English
Swahili









