Karasira Aimable yari afite Miliyoni zirenga 100 Frw!Ese iyo wapfuye amafaranga yo kuri MoMo ajya he? (Video)
Uwazimiye cyangwa uwabuze na we yemerewe kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Igika cya 3 gisoza kivuga ko Leta n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera n’ibindi bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura. Leta izungura iyo izungura ridafite nyiraryo (succession en déshérence) nkuko biteganywa n’ingingo ya 382.
Mu rubanza, Karasira Aimable yavuze ko yafatanywe amafaranga ari mu mayero, amadolali,kuri banki no kuri Mobile Money. Icyo gihe kandi yashinjwaga icyaha cy’iyezandonke, gisobanurwa nko kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungu. Icyo cyaha Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwamuhanaguyeho ibyaha birimo n’icyo cyo kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we.
Urukiko rwahise rutegeka ko amafaranga ye ayahabwa akaba yagena umunyamategeko umwunganira yifuza no kuyakoresha mu kwiyitaho muri gereza ayo yafungiweho kuva ku itariki 31 Gicurasi 2021.
Icyakora abantu benshi bakunze kwiba ikibazo cy’ahajya amafaranga aba ari kuri banki no Mobile Money, nyuma yo gupfa. Iyo umuntu afite amafaranga kuri konti ya Mobile Money(MoMo) cyangwa konti ya banki ntabwo ajya ahandi, aguma kuri konti ye ya telefoni cyangwa se banki kugeza igihe habonetse uwemerewe kuyahabwa cyangwa se akabura.
Izungura rikorwa gute ?
Irage rikorwa n’umuntu ubishaka igihe akiriho aho uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.
Izungura rikozwe nta rage ryo rikorwa iyo nyakwigendera atagaragaje amerekezo y’umutungo we nyuma y’urupfu rwe, iryo zungura rikorwa hakurikijwe iri tegeko.
Ingingo ya 354 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. guhera ku munsi izungura ritangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’itegeko cyangwa ku bw’irage yitwa umuzungura iyo abyemeye.
Iyi ngingo ikomeza isobanura ko izungura ry’uwazimiye cyangwa uwabuze ritangira urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze rumaze kuba ndakuka.
Ingingo ya 355 y’ Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango ivuga ko uwemerewe kuzungura ari umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ritangiye, harimo n’umwana ukiri mu nda iyo avutse ari muzima.
Uwazimiye cyangwa uwabuze na we yemerewe kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Igika cya 3 gisoza kivuga ko Leta n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera n’ibindi bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura.

Kinyarwanda
English
Swahili








