Gen. Muhoozi yategetse ko aba Engineers b'abasirikare ba UPDF bafungwa
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ifatwa rya Brigadiye Jenerali Cyrus Besigye Bekunda, Umuyobozi Mukuru w’Ubwubatsi mu ngabo, hamwe n’abandi basirikare bo mu ishami ry’Abanyabugeni (Engineers Brigade) bakekwaho ruswa.
Mu itangazo rikomeye yashyize kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter) Ge. Muhoozi yagize ati:
“Ejo natanze itegeko ryo gufata Brig. Bekunda Besigye n’abandi basirikare bo mu Ishami ry’Aba Engineers.”
Yongeraho ati:
“Banduje, bangije kandi basuzuguye ihame ryera twakomeje kwiyemeza muri UPDF: kuba twihagije no gukora neza. Bahawe amafaranga barayasesagura! Ibyababayeho bibere abandi isomo.”
Iri tangazo ryagaragaje igihano gikomeye kidasanzwe ritanzwe mu ruhame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, kandi rikaba ryerekana ko hatangiye urugamba rukomeye rwo guhashya imyitwarire mibi imbere mu gice cy’ingabo gifatwa nk’ingenzi cyane.
Ishami ry’Abanyabugeni (Engineers Brigade) rifite uruhare rukomeye mu mishinga y’ubwubatsi bwa gisirikare, iterambere ry’ibikorwa remezo, ndetse n’imirimo y’ubwikorezi mu gihugu hose cya Uganda.
Rimaze igihe rishimirwa uruhare rigira mu kubaka ibikorwa remezo ku giciro gito, birimo ibirindiro by’ingabo n’imihanda ikoreshwa n’abasivile.


Kinyarwanda
English
Swahili









