Amerika irifuza agahenge mu ntambara ya Israel na Gaza
Israël yemeye ibisabwa by’ingenzi kugira ngo hasinywe amasezerano y’agahenge k’iminsi 60 muri Gaza, nk’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabitangaje.
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko muri ayo mezi abiri y’agahenge, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakorana n’impande zose mu rwego rwo guhagarika intambara.
Israël ntiyemeje niba koko yemeye ibyo bisabwa biri mu masezerano, kandi nta gisubizo cyahise gitangwa na Hamas.
Ibi Trump yabivuze mbere y’inama ateganya kugirana na minisitiri w’Intebe wa Israël Benjamin Netanyahu mu cyumweru gitaha, aho yavuze ko azaba akomeye cyane ku myanzuro.
Perezida wa Amerika yavuze ku wa Kabiri ko yizeye ko Netanyahu ashaka guhagarika imirwano iri muri Gaza.
Yanditse Ati “Arabishaka. Ndababwira ko abishaka. Ntekereza ko tuzagera ku masezerano mu cyumweru gitaha.”
Hafi imbohe 50 z’Abanya-israël ziracyari muri Gaza, byemezwa ko nibura 20 muri zo zigihumeka.
Mu cyumweru gishize, umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye BBC ko abahuza barimo kongera imbaraga mu biganiro bigamije agahenge gashya no kurekura imbohe, ariko ko ibiganiro na Israël byakomwe mu nkokora.
Israël yavuze ko intambara izarangira ari uko Hamas iranduwe burundu. Ku rundi ruhande, Hamas isaba agahenge karambye no gukuramo burundu ingabo za Israël muri Gaza.
Amagambo ya Trump aje nyuma gato y’uko Israël isabye abaturage kuva mu gice cya Gaza y’Amajyaruguru, bitegura ibitero bikaze bya gisirikare. Ku wa Mbere, nibura Abanyapalestina 20 bishwe n’igitero cy’indege za gisirikare za Israël kuri café y’inyanja muri Gaza City, nk’uko bivugwa n’abaganga n’abatangabuhamya.
Israël yatangije urugamba muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1,200. Ku ruhande rwa Gaza, nibura abantu 56,647 bamaze kuhapfira nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas.
Iki cyumweru, igisirikare cya Israël cyavuze ko kiri gusuzuma amakuru y’uko hari abasivile bakomeretse ubwo begerezaga ibigo bitanga inkunga muri Gaza byashyizweho na Gaza Humanitarian Foundation (GHF), ishyigikiwe na Amerika na Israël.
Imiryango irenga 170 itari iya leta, irimo Oxfam na Save the Children, yasabye ko iryo tsinda ryafungwa burundu. Bavuga ko ingabo za Israël kenshi zirasaho Abanyapalestina bashaka inkunga.
Amasezerano yabanje y’agahenge hagati ya Israël na Hamas yatangiye ku itariki ya 19 Mutarama, yari ateguwe mu byiciro bitatu, ariko ntiyigeze irenga icyiciro cya mbere.
Icyiciro cya kabiri cyari kirimo guhagarika intambara burundu, gusubiza imbohe zasigaye ziri muri Gaza, mu gihe bamwe mu Banya-Palestina bari bafunzwe na Israël bari kurekurwa, ndetse no gukura ingabo za Israël zose muri Gaza.


Kinyarwanda
English
Swahili









