Constant Mutamba yegetse ibibazo bye ku Rwanda
Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura kuri uyu mwanya nyuma y'uko atangiye gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha birimo kunyereza amafaranga ya Leta agera kuri miliyoni 19 z’amadolari y'Amerika, yavuze ko ibi ari umugambi wacuriwe i Kigali.
Mutamba yatangaje ko yeguye ku wa 17 Kamena 2025, ashyikiriza ibaruwa ye Perezida Félix Tshisekedi, ashimangira ko ibyo akurikiranweho bishingiye ku mishinga ya politiki y’abantu bamwe bo muri Congo bashyigikiwe n’u Rwanda.
Avuga ko uwo mugambi wari ugamije guhagarika impinduka yari yaratangiye mu rwego rw’ubutabera, ndetse no kumuca intege ku mugambi yari afite wo gukurikirana abagize umutwe wa AFC/M23.
Mu ibaruwa ye, yagize ati "Nari narihaye intego yo gukurikirana abayobozi ba AFC/M23, ariko nabaye igitambo cy’uruherekane rw’intego za politiki zatekererejwe i Kigali, ndetse zishyigikirwa n’abantu bamwe bafatanyije nanjye ubwenegihugu, bagamije kubangamira impinduka nari ndi gukorera urwego rw’ubutabera."
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byose bishingiye ku nyungu za politiki bitagamije gusa guhagarika ivugururwa mu nzego z’ubutabera, ahubwo ko binagamije gusenya gahunda ya Leta yo guhangana n’ibikorwa yita ubushotoranyi bw'u Rwanda.
Uyu munyapolitiki, ushinja abandi ariko ntatange ibimenyetso bifatika, yanavuze ko ahanganye n’igitutu gikomeye, iterabwoba, ndetse n’ibigeragezo byo guharabikwa no kugerageza kumwicira izina, anahakana yivuye inyuma ko atigeze anyereza amafaranga ya Leta.
Nubwo avuga ibyo, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza muri Congo Kinshasa yatangaje ko ibimenyetso bihari bihagije, kandi ko nta mpamvu n’imwe yagaragaye yamubuza gukurikiranwa, kuko ibyaha ashinjwa bigaragara neza mu nyandiko z’iperereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









