Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama mukuru wa Trump

Apr 9, 2025 - 08:29
 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 08 Mata 2025 ,Perezida Kagame yakiriye Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, hamwe n’itsinda bari kumwe.

Bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro ku bufatanye mu gushaka amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’imigambi yo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Boulos yahuye na Perezida Kagame nyuma yo guhura na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, William Ruto wa Kenya ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Boulos yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, kandi ko ashingiye ku bindi biganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.

Ati “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba nyambere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”

Yakomeje agira ati: “Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y’akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.”

Boulos yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke. Yavuze ko kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko ari cyo Perezida Trump yiyemeje ku buyobozi bwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.