Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya FARDC na M23
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025 ahagana saa munani n’iminota makumyabiri (02:20’) nk’uko tubikesha Umunyamakuru Daneil Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC.
Uyu munyamakuru avuga ko imirwano yakomereye muri aka gace kari mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, muri aka gasozi ka Busakara.
Yakomereje mu gace ka Kimoka ku musozi wa Busakara, aho umutwe wa M23 ukomeje kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura.
Amakuru ahari kandi, avuga ko umutwe wa M23 uri kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura unyuze muri Pariki ya Kahuzi Byega kugira ngo ujye gufatanya n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira uburenganzira bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Uvira, aho Aba Banyekongo na bo bugarijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa bakunze gukorerwa kuva mu bihe byo hambere.
Ni imirwamo ikomeje gushyira umujyi wa Goma mu kaga, mu gihe umujyi wa Sake wafatwa na M23 abari mu mujyi wa Goma baba basigaranye inzira eshatu zo kuwuvamo harimo guhungira mu Rwanda, guhunga banyuze mu mazi y’ikiyaga cya Kivu no gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma nubwo bitaba byizewe.
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bazenguruka umujyi wa Goma, ndetse imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Nyiragongo mu kirunga cya Nyiragongo mu dusuzi dukikije Bibumba, Amabere y’Inkumi, Kanyamahoro na Kirimanyoka.


Kinyarwanda
English
Swahili









