
The Ben yafashije Bwiza kumurika album ye Bubiligi
Mu ijoro ryakeye umuhanzikazi Bwiza yaraye amuritse album ye '25 Shades' mu Bubiligi aho yafashijwe na The Ben mu gitaramo cyanyuze benshi.
Umuhanzikazi Bwiza yataramiye abakunzi be bo mu Bubiligi mu gitaramo yamurikiyemo album ye "25 Shades."
Ni igitaramo yaje gufashwa na The Ben aho baririmbanye indirimbo zitandukanye zirimo 'Best Friend' bakoranye.
Ni gitaramo cyitabiriwe bikomeye harimo n'abamuherekeje barimo Juno Kizigenza, DJ Princess Flor, DJ Toxxyk, Lucky Nzeyimana, Ally Soudy n’abandi barimo n’umunyamakuru Ami Pro waturutse i Burundi.
Iyi album iri kugurwa n’abashaka kuyumva mbere, byitezwe ko izajya hanze ku wa 28 Werurwe 2025, kuri ubu akaba yamaze gusohora ‘Hello’ indirimbo iri kuri album ibanziriza uyu mushinga.