issa
Umugaba mukuru w’Ingabo za Gambia mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda

Oct 14, 2025 - 09:15
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A Cham, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 13 Ukwakira 2025, rwatangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), aho yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Nyuma yo kwakirwa, Lieutenant General Cham yagiranye ibiganiro byihariye n’aba bayobozi, byibanze ku kunoza no gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare, kurushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Mu biganiro byabo, hanaganiriwe ku buryo umutekano mu karere wifashe ndetse n’uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, binyuze mu gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Lieutenant General Mamat O.A Cham kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yo mu 1994, anasiga yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bwo guha agaciro amateka no kurwanya icyatuma ayo mateka asubira.

Uretse ibi, uyu muyobozi w’Ingabo za Gambia biteganyijwe ko asura ibigo bitandukanye bya Minisiteri y’Ingabo n’iby’Ingabo z’u Rwanda (RDF), birimo ibifite aho bihuriye n’amahugurwa, ubuvuzi n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare.

Uru ruzinduko ruzakomeza kugeza ku wa 17 Ukwakira 2025, rukaba rugamije kurushaho kubaka ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Gambia n’u Rwanda, no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.