issa
Ibibera muri DRC biteye impungenge ku masezerano yasinyiwe I Washington-Amb. Nduhungirehe

Jul 29, 2025 - 19:55
 0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025, nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye isuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe niwe wari uhagarariye Guverinoma, Minisitiri yabwiye Abadepite ko aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cyagize uruhare mu isinywa ryayo ariko ku bufasha bwa Leta ya Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ndetse kandi yavuze ko aya masezerano yasinywe akubiyemo ibice bine birimo umutekano, ubukungu, politiki ndetse n’ibikorwa birebana no gucyura impunzi ndetse n’abavanywe mu byabo n’intambara. 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga 2025, ni yo yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko n’ubwo u Rwanda rufite icyizere ko aya masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington azubahirizwa, hakiri n’impungenge kuko ibiri kubera muri icyo Gihugu, bitandukanye n’ibiyakubiyemo.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko mu byemeranyijweho na DRC n’u Rwanda harimo no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y'iki Gihugu na AFC/M23. 

Ati “Impande zombi ziyemeje gushyigikira ibiganiro bya Doha, hagati ya DRC n’Umutwe wa M23. U Rwanda rero rwitabiriye ibyo biganiro nk’indorerezi, tukaba twishimira ko izo mpande zashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Twizeye ko ibyo biyemeje bizashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri Amb Nduhungirehe yerekanye ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi, bityo Inteko Ishinga Amategeko yakwemeza umushinga w’itegeko kandi bigakorwa bitanyuze muri komisiyo kuko ari umushinga w’itegeko wihutirwa.

Aho yakomeje agira ati “Tukaba tudashidikanya ko amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinyiwe i Washington muri Amerika, ari amasezerano y’ingirakamaro ku bihugu byombi no ku gihugu cyacu by’umwihariko.”

Abadepite babajije ibibazo bitandukanye kuri aya masezerano yashyiriweho umukono i Washington hagati y’u Rwanda na RDC.

Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi kandi n’umuturage iyo yubatse inzu ye aba agomba gushyiraho igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.

Minisitiri Nduhungirehe yamusubije avuga ko impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zishingiye ku Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Congo rero irasabwa kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR".

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba Ambasade y’u Rwanda muri RDC yaratwitswe ndetse bigakorwa na Leta ya Congo, amahanga arebera ntihagire ababyamagana, biri mu byo u Rwanda rwasabye ko ruhabwa icyizere cy’uko bitazongera.

Jul 29, 2025 - 20:23