Perezida Kagame yakiriye Ambassaderi Gao Wenqi w’u bushinwa mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa wa 29 Nyakanga Perezida Paul Kagame, yakiriye muri village Urugwiro Ambasaderi Gao Wenqi woherejwe n’u Bushinwa amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagarira u Bushinwa mu Rwanda.
Uyu mu Ambasaderi mushya yageze i kigali ku wa 27 Kamena 2025 akaba abaye Ambasaderi wa 16 uhawe inshingano zo guhagarira Ubushinwa mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kinini kandi wakomeje kurangwa n’ubwuzuzanye, ubufatanye mu iterambere n’inkunga mu mishanga myinshi irimo inyubako za leta, ibitaro, ibikorwaremezo by’amashanyarazi, imihanda n’ibindi.


Kinyarwanda
English
Swahili









