Ibuka yasabye abanyarwanda gukomera ku ntego yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Apr 7, 2025 - 19:59
 0

Perezida w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert, yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kigamije guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse no kuzirikana ubuzima bwabo. 

Yavuze ko ari n’umwanya wo gutekereza no kwibukiranya inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugaya buri wese wayigizemo uruhare kuva ku bayobozi bo muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri batitandukanyije n’imitegekere ya Gikoloni. 

Dr Gakwenzire yavuze kandi ko ari umwanya wo “Kumva no gusobanukirwa urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa nk’Abanyarwanda dukoze muri iyi myaka 31 no gukomera ku ntego yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ayo ari yo yose.

Dr Gakwenzire yashimye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse ikaba ikomeje kubaka Igihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turashima ubuhanga Inkotanyi zagize zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Turashima imiyoborere myiza dufite muri iyi myaka 31 ishize, uyu munsi tukaba turi Igihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga, Abanyarwanda tukaba dufite icyizere cyo kubaho.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.