Rwamagana: Umuhanda wangiritse ubangamiye abawukoresha
Abakoresha umuhanda uhuza imirenge ya Ruramira mu karere ka Kayonza n' uwa Kigabiro mu karere ka Rwamagana bavuga ko uwo muhanda ubangamiye ubuhahirane hagati y'abaturage. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwizaza abaturage ko igice giherereye mu Murenge wa Kigabiro kizakorwa vuba.
Abakoresha umuhanda uhuza umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana n' Umurenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, nibo bavuga ko bahangayikishijwe n'umuhanda uva ahitwa Cyabitana werekeza mu Mujyi wa Rwamagana kubera ko hari ibicuruzwa bihanyuzwa ku magare bivanywe mu Murenge wa Ruramira,Akarere ka Kayonza na Remera mu Karere ka Ngoma.
Abaturage babwiye UkWELITIMES, ko uyu muhanda ukoreshwa n'abahinzi bajyana umusaruro wabo mu isoko rya Rwamagana, wangiritse kuburyo kuwucamo bitoroshye.
Umuturage umwe, yavuze ko uwo muhanda abawukoresha ubabangamiye by' umwihariko abajyana umusaruro wabo i Rwamagana mu mujyi.
Yagize ati" Ubu n'uko ugeze hano imvura itaguye, iyo yaguye haba hanyerera cyane ku buryo hari igihe igare urikuraho umutwaro ukawikorera ku mutwe kugira ngo ugere aho ubasha gusunika igare, urumva ko utabyifasha wenyine ahubwo ushaka abasunitse bakagufasha ukabahemba ku buryo ugera mu Mujyi utanze amafaranga menshi."
Ykomeje agira ati" Turasaba ko badukorera umuhanda ukamera nibura nk'uriya ujya i Nyamirama uciye i Nkamba. Bawukoze byakorohera abahaca duhetse ibyo tujyana ku isoko kubera ko hari abantu benshi baba bashaka kujyana imyaka i Rwamagana bagorwa no kugurisha ibyo bijeje."
Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Rutonde, na we asanga uwo muhanda ubangamiye ubuhahirane.
Yagize ati" Uyu muhanda ni ikibazo kidukomereye, niba hari ikintu cyashimisha abatuye muri Bwiza n'uko twabona badukoreye uyu muhanda kuko tumaze igihe kinini tuwukeneye."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Richards Kagabo Rwamunono yambwiye UKWELITIMES, ko uwo muhanda uri mu mihanda yihutirwa izakorwa vuba.
Yagize "Uriya muhanda uri mu mushinga mugari wo kubaka umuhanda uhuza Kigabiro na Munyaga, uciye mu bitare bya Rutonde,bakazongeraho uriya wa Cyabitana uduhuza na Kayonza byari biteganyijwe ko ushobora gukorwa mu mwaka w'ingengo y'Imari wa 2026/2027, ariko uwo mushinga nturemezwa n'Inama Njyanama y'Akarere kugira ngo tuwushakire amafaranga y"ingengo y' imari.
Yakomeje agira ati" Uriya muhanda tuzawukora ufatanye n'uwa Munyaga kubera ko kariya gace ntabwo twagakora konyine. wose ufite hafi ibirometero 21 ubundi imodoka zicamo n'uko ziwucamo mu buryo bugoranye, muri iyi minsi turakora muri gahunda y'umuganda ukorwa mu mihanda y'imigendarano ariko mu by'ukuri igisubizo kiri mu kuwukora n'imashini ariko icyo kibazo kirazwi, binashobotse no mu kwa karindwi cyangwa no mu kwa munani mwabona dutangiye kuwukora."
Uwo muhanda uhuza umurenge wa Kigabiro n'uwa Ruramira mu karere ka Kayonza, ntabwo wangiritse mu gice cyo mu Murenge wa Kigabiro gusa kuko mu Murenge wa Ruramira, naho wangiritse kuburyo bigora abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko rya Rwamagana.


Kinyarwanda
English
Swahili









