issa
Ikawa y’u Rwanda yinjije arenga miliyari 200 Frw mu 2025

Jan 8, 2026 - 16:40
 0

Ikigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ikawa y'u Rwanda yagize umusaruro mwinshi mu mateka aho mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije amafaranga angana na miliyoni 150 z'Amadorali ya Amerika (arenga Miliyari 219 y'amafaranga y'u Rwanda).

NAEB ivuga ko umubare w’ikawa yoherejwe mu mahanga wiyongereyeho 39 % ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.

NAEB ivuga ko iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gushyirwa mu kongera umusaruro no mu gushakisha amasoko mashya.

Imibare ya NAEB igaragaza ko kandi mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa y’ibitumbwe, rwunguka asaga miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 216 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bigaragaza intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwoherezaga toni 17.142 z’ikawa zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 89.8 z’amadolari.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko kuba ikawa y’u Rwanda ikomeje gukundwa mu ruhando mpuzamahanga bigaragaza ko intego rwihaye yo kwinjira amafaranga menshi ku yoherezwa mu mahanga iri kugenda igerwaho.

Jan 8, 2026 - 16:52