issa
Umusaruro w’amafi warenze toni ibihumbi 52 mu 2025

Jan 8, 2026 - 14:48
 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025 umusaruro w’amafi wazamutse mu buryo bufatika aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

Ibi MINAGRI, ibivuze mu gihe umusaruro w’amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b’amafi miliyoni 71,6.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2025, urwego rw’ubuhunzi rwazamutseho 10% ibyatumye umusaruro mbumbe w’Igihugu uzamukaho 1,5%.

Mu Rwanda umusaruro w’amafi uko imyaka imugenda wiyongera kubera ko nko mu mwaka w 2023 war uri kuri toni 46.495 uvuye kuri toni 43.560 mu gihe wari mu 2022 mu gihe mu 2021 wari toni 36.047, bishingiye ku mahugurwa yagiye ahabwa abaturage nmno gushishikarizwa kwibumbira muri koperative no kubona ibikoresho bigezweho n’ibiryo by’amafi mu buryo bworoshye.

Umuyobozi Mukuru wa Fine Fish, Themistocles Munyangeyo, yavuze ko kuzamura umusaruro bituma ibiciro by’amafi bigabanyuka nk’uko .

Yakomeje avuga ko igiciro cya tilapia cyavuye kuri 4.800 Frw ku kilo, kigera kuri 4.200 Frw muri Nzeri kandi byose bitiwe n’uko umusaruro wiyongereye.

Benjamin Bizima wo muri Kivu Choice we yabwiye The New Times ko icyongera umusaruro ari ubumenyi no kubasha kubona amafaranga yo kubishoramo.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwari bwarakozwe mu 2012, bwagaragazaga ko umubare w’abantu barya amafi wari uri hasi cyane ugereranyije n’andi matungo mu Rwanda.

Icyo gihe wari kuri toni 25.000, muri zo toni 16.000 zabaga zaturutse imbere mu gihugu naho toni 9.000 zaturutse mu mahanga.

Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80.620.

Jan 8, 2026 - 14:52