issa
Nyirangirinshuti Theresie warokotse jenocide yiciwe i Nyamasheke: IBUKA irasaba ubutabera

May 18, 2025 - 08:12
 0

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2025, mu mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, habaye igikorwa kigayitse cy’ubwicanyi bwahitanye ubuzima bwa Nyirangirinshuti Theresie w’imyaka 67 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru yamenyekanye avuga ko yishwe mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira ku wa 17 Gicurasi n’abantu bataramenyekana. Uru rupfu rutunguranye rwateye intimba n’agahinda gakomeye umuryango we, mu baturanyi ndetse no mu miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuryango Ibuka, wamaganye bikomeye iki gikorwa cy’ubwicanyi ugisobanura nk’icyaha gikabije kigamije guca intege abarokotse Jenoside no kubahungabanyiriza umutekano.

Ibuka yagize ati: "Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bya kinyamaswa byibasira abarokotse jenocide yakorewe Abatutsi, Ibuka irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kurubu bwicanyi, uwabigizemo uruhare wese ubutabera bukamukanira urumukwiye."

Umuryango wa Ibuka wagaragaje impungenge z’uko bamwe mu bantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje kugirira nabi abarokotse jenocide bagahungabanya umutekano wabo ndetse bakanabica urw’agashinyaguro.

Ibuka yasabye inzego z’umutekano n’ubutabera gukora ibishoboka byose kugira ngo abihishe inyuma y’ubu bwicanyi batahurwe bafatwe kandi bahanwe by’intangarugero Ibuka yongeye gusaba buri wese ugifite imyumvire yo kwanga cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside guhagarika iyo myumvire mibi kuko igihugu cy'u Rwanda cyahisemo inzira y’ubumwe, amahoro n’ubutabera.

Nyirangirinshuti Theresie yari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari muri bacye bo muri Shangi wari warabaye intwari yo guhangana n’ingaruka z’ibikomere yatewe n’aya mateka mabi, agaharanira kubaka ubuzima bushya. yari umuntu w’umunyamahoro, wicisha bugufi kandi wakundwaga n’abaturanyi.

Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango we, ku baturanyi, ndetse no ku gihugu muri rusange. Abo mu muryango we bavuga ko yari umuntu w’intangarugero mu kwihangana no mu gusigasira indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Imana imuhe iruhuko ridashira, tuzahora tumwibuka mu mateka y’ubumuntu, ubutwali n’urukundo nyarwo.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Nyirangirinshuti Theresie warokotse jenocide yiciwe i Nyamasheke: IBUKA irasaba ubutabera

May 18, 2025 - 08:12
May 18, 2025 - 08:53