issa
Kayonza: Umurambo w'umusore wasanzwe mu mufuka

Jan 14, 2026 - 20:53
 0

Umusore w'imyaka 22 wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, umurambo we wasanzwe mu murima w'ibigori iruhande rwawo harambitse ferabeto.

Uwo musore witwaga Jean Dieu Nkurunziza wari ufite imyaka 22, yabanaga n'ababyeyi be mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Shyogo umurenge wa Nyamirama Akarere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba. Mu masaha ya Saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu nibwo abana barimo kwahira ubwatsi basanze umurambo we mu bigori iruhande rwawo hari ferabeto.

Abatuye mu Mudugudu wa Shyogo mu Mudugudu wa Nyakagarama, ahabonetse umurambo w'uwo musore, babwiye UkWELITIMES ko umurambo we wasanzwe uri mu bigori by'umuturage iruhande rwawo harambitsre ferabeto.

Umwe mu baturage yagize ati " Umurambo w'umwana w'umusore, abana bawusanze mu mufuka kandi iruhande rw'umufuka harambitse ferabeto, birashoboka ko iyo ferabeto ariyo bamwicishije."

Undi muturage avuga ko uwo musore yari yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho uwo musore yabuze mu Mudugudu wa Nyacyonga, yabanagamo n'ababyeyi be kugeza ubwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Yagize ati" Ku wa mbere nibwo yagiye bongera kumubona yapfuye. Ababyeyi be ntibigeze bagira impungenge kuko yari afite ikibazo mu mutwe bumvaga ashobora kuba yarazerereye bagira ngo azagaruka ariko byarangiye umurambo we abana bawubonye uri mu bigori mu mufuka."

Jean Paul Kagabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, aganira na UKWELITIMES, yatubwiye ko umurambo wa Nkurunziza wasanzwe mu bigori ndetse ubu hatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Yagize ati " Twabikurikiranye, babitubwiye nka Saa tanu, ubwo abana bajyaga kwahira ubwatsi bw'inka babonye umurambo w'umusore wari usanzwe abana n'ubumuga bwo mu mutwe, bawusanga mu bigori umutwe uri mufuka igihimba kiri hanze, bakeka ko ashobora kuba yishwe."

Gitifu Kagabo yakomeje agira ati" Badutabaje, tujyana na Polisi na RIB, ku rwego rw'Umurenge biba ngombwa ko twifashisha rya shami rya Polisi ripima ibimenyetso, baramupima barangije bamujyana ku bitaro kujya kureba icyamwishe."

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hagishakishwa amakuru kugira ngo hatahurwe abacyekwaho kwica uwo musore wari ufite ubumuga bwo mu twe.

Jan 14, 2026 - 21:11