Rwamagana: Baratabariza umuryango wafungiwe inzira,hubakwa uruzitiro rw'ishuri
Umuryango utuye mu Murenge wa Muyumbu uvuga ko kwinjira mu rugo rwabo bibasaba gusaba uburenganzira abazamu bo ku kigo cy'ishuri nyamara bari bafite inzira mbere y'uko iryo shuri rihubaka uruzitiro rwabaye Intandaro yo gufunga inzira yabagezaga mu rugo
Umugore utuye mu Mudugudu w' Akanyinya, Akagari ka Ntebe mu Murenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana, avuga ko umuryango we ubangamirwa no kubura inzira yinjira aho batuye biturutse ku ruzitiro rw' ishuri rya G.S Muyumbu B rwatumye bisanga batuye mu kigo cy'ishuri.
Nyiramanzi Belyse umugore muri urwo rugo aravuga uko bisanze batuye rwagati mu kigo cya G.s Muyumbu B, aganira na TV1 yemeza ko yaba kwinjira cyangwa gusohoka mu rugo rwe bibasaba gusaba uburenganzira abazamu bo kuri iryo shuri ndetse akavuga ko umushyitsi ajya iwe abajijwe n'abazamu ikimujyanye ndetse yasohoka bakamubaza icyo asohokanye mu rugo rw'uwo mubyeyi.
. Nyiramanzi, avuga ko mbere yo kubaka iryo shuri rya G.S Muyumbu B, yari aturanye n'abandi baturage ariko bakimurwa we agasigara .
Yagize ati" Bubaka iri shuri, abafite imirima babahaye ingurane aho Leta yari ifite ubutaka barabimura, twebwe batugezeho baravuga ngo ingengo y' imari (budget) bari bafite irabashiranye. Ikibazo gikomeye nta nzira dufite bakinze uburyo, bakinga n' ibumoso."
Uwo mubyeyi yakomeje ati" Nk' umuntu utuye hagati imbere, umuntu yazaga kudusura bakamubaza aho agiye bakamubaza ngo ujyanyeyo iki? Yanasohoka bakamubaza ngo uvanyeyo iki? Twakoreshaga uyu muhanda none nawo barawufunze, mbabajije impamvu bawufunze, bambwiye ko ari itegeko ryaturutse ibukuru. Barambwiye ngo reka tuguhe urufunguzo rwa geti, ujye ubona uko utambuka, urufunguzo sinarwemeye kuko iyo ndwemera nari kuba nikururiye ibibazo,iyo mbonye umushyitsi ntanga raporo."
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati" Icyifuzo cyanjye nuko nahabwa uburenganzira nk'abandi baturage."
Bamwe mu baturage baturanye na Nyiramanzi bavuga ko abangamirwa no guca mu marembo y'ikigo kugirango abashe kwinjira mu rugo rwe.
Umwe mu baturage yagize ati " Nta bwisanzure bafite, kuba umuntu ari mu Kigo cy'amashuri atari n'umukozi wabo birabamubangamiye ."
Undi muturage nawe yagize ati" Iyo ugiye iwe barakubwira ngo uko mugenda abana mushobora kubarangaza, nawe ubwe kuhagera bisaba gukomanga agasaba abazamu bakamukingurira akabona kwinjira iwe ."
Ntakirutimana Janvier, umuyobozi wa G.s Muyumbu B, avuga ko ababa muri urwo rugo n' abashyitsi babo, batabuzwa kwinjira baciye mu kigo ayobora. Yagize ati "Iyo bibaye ngombwa ko agira aho ajya, n'abaje kumureba barahanyura bisanzwe, gusa ikibazo ajya avuga ngo bibaye ngombwa ko aza nka Saa tatu z'ijoro byagenda bite? Ariko abazamu ba hano baramuzi bisanzwe."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Radjab, mu butumwa yoherereje umunyamakuru wa TV1 ahamya ko uwo muryango udatuye mu kigo rwagati ariko akavuga ko ibyo kutagira inzira yabo yihariye bizakemuka bagahabwa umuhanda.
Ubwo butumwa buragira buti" Uyu Muryango ntabwo utuye hagati mu kigo nkuko ubibona kuri mapu ( Map) ahubwo ni ku ruhande, bahawe uburenganzira bwo kujya bahaca igihe cyose bashakiye mu gihe umuhanda ugera iwabo utaracibwa ariko abana b 'abanyarwanda bekwigira ku gasozi. Igishushanyo mbonera cya site kirakorwa vuba n'umuhanda uzaba urimo, nibikuremo ko bagomba kwimurwa kuko si ngombwa rwose."
Uwo muryango ugaragaza ko unabangamirwa n'ubwiherero bw'iryo shuri ndetse n'igikoni cyaryo gisohora imyotsi ibabangamira ,biturutse ku nkwi zitumye iryo shuri rikoresha.


Kinyarwanda
English
Swahili









