issa
Kenya: Imyigaragambyo y’abakozi yahagaritse ingendo ku kibuga cy’indege cya jomo kenyatta

Feb 17, 2026 - 06:36
 0

Imyigaragambyo y’abakozi bakora ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta giherereye i Nairobi muri Kenya, yateje ingaruka zo guhagarika ingendo z’indege kuri icyo kibuga.

Ni imyigaragambyo yatewe n’abakozi basanzwe bakorera kuri icyo kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, ubwo basabaga kongererwa imishahara, bavuga ko ibiganiro byayo byari byaratangiye ariko bikarangira nta cyanzuwe.

Sosiyete y’indege ya Kenya Airways ikorera kuri icyo kibuga cy’indege yasohoye itangazo igira inama abagenzi bagizweho ingaruka n’iyo myigaragambyo yatumye ingendo zisubikwa, ivuga ko bajya babanza kugenzura neza niba nta kibazo gihari gishobora gutuma amatike yabo apfa ubusa.

Yagize iti “Abagenzi bagenda mu ndege bagomba kubanza kugenzura neza niba nta kibazo gihari gishobora gutuma ingendo zabo zihagarara.”

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na YouTube agaragaza imbaga y’abagenzi bari biteguye kujya mu ngendo bari bishyuriye amatike, mu gihe itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko bamwe muri abo bagenzi banangiwe kuva aho ngo batahe bitewe n’iyo myigaragambyo yarimo iba.

Trent Bryski, umunya-Canada wari umaze igihe muri icyo gihugu, yabwiye itangazamakuru ko yahombejwe na sosiyete y’iyo ndege ikorera kuri icyo kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, avuga ko VISA yaguze yapfuye ubusa kubera kurenza igihe cyayo.

Linda Chebet, umugenzi na we uvuga ko yahombejwe n’iyo sosiyete itike ye igapfa ubusa, yabwiye itangazamakuru ko byamusabye guhagarika urugendo yari afite, ariko na none asaba ko amafaranga yari yishyuye VISA yayasubizwa.

Ubuyobozi bwa Kenya Airports bwatangaje ko bwashyizeho ingamba z’agateganyo zihutirwa mu rwego rwo kugabanya ingaruka zatewe n’iyo myigaragambyo yakozwe n’abakozi bayo bigateza igihombo abaturage bari bafite gahunda zabo, bunashimangira ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo abahombejwe n’iyo myigaragambyo bishyurwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko hirya no hino muri Kenya hakomeje kugaragara abaturage ndetse n’abakorera zimwe mu nzego za Leta bataka izamuka ry’ibiciro ku masoko, ibyo bikaba impamvu nyamukuru kuri bamwe mu bari gukora imyigaragambyo basaba kongererwa imishahara.

Feb 17, 2026 - 07:14