issa
Kicukiro: Umwe yapfuye, abandi bajyanwa kwa muganga nyuma yo kurya ibyatsi bitiranyije na choux fleur

Jan 14, 2026 - 14:29
 0

Abaturage bane bo mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga,Akarere ka Kicukiro, bariye imbyatsi babyitiranyije na choux fleur, umwe yitaba Imana abandi batatu bajyanwa kwa muganga barembye.

TV1, ivuga ko abo bantu bari bahawe ikiraka cyo gutunda ifumbire ahantu hatandukanye muri ako gace. barangije ako kazi , basoroma ibyatsi bimeze nka chouc fleur babiteka mu birayi barabirya.

Nyuma y’igihe gito ngo bahise batagira gucika intege no kuribwa mu nda ndetse no guhuma.

Abaturage bo muri aka gace bihutiye kubajyana kwa muganga, ariko umwe muri bo apfira mu nzira atari yagera kwa muganga.

Abandi baturage batatu bajyanywe kwa muganga, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza ubwoko bw’ibyo byatsi bariye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera buboneraho gusaba abaturage kwirinda gusarura no kurya ibimera batizeye neza.