issa
Huye: Urubyiruko rwiteje imbere rukora udushya turuvana mu bukene

Dec 16, 2025 - 19:49
 0

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, Nyanza na Nyamagabe bavuga ko biteje imbere babinyujije mu bikorwa by’udushya bakora bifashishije ubumenyi bize.

Umukobwa witwa Niyoniringiye Anitha wo mu Karere ka Nyanza, aganira na UKWELI TIMES nk’umwe mu bari bitabiriye ubukangurambaga bwo gutinyura urubyiruko muri Career Summit yabereye mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, yavuze ko yashiritse ubute agakora ifumbire ya kijyambere ndetse n’ibiryo by’amatungo yifashishije imisatsi aba yakuye ku ma salon, ayihuje n’indi myanda itabora.

Yagize ati “Ndi umwe mu bakobwa bashirutse ubute bakiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo. Ibi rero uko mbikora mfata imyanda y’ibyenda bishaje, ibipapuro, ibisigazwa by’ibitoki n’ibirayi, imisatsi nkura ku ma salon bogosheraho ndetse n’ibindi nkabishyira hamwe nkoresheje iminyorogoto nkura mu butaka, hanyuma byamara kubora ifumbire nkayitunganya neza nkayigurisha kandi ni ifumbire nziza kuko mu butaka ikoreshejwemo nta dusimba twangiza ibihingwa tuhagaragara.”

Uretse ibi kandi, uyu mwari avuga ko akora ibiryo bya mafi yifashishije isazi za kizungu yoroye.

Ati “Izi sazi rero ntabwo ari isazi zisanzwe tuzi, ahubwo ni udusimba dutungwa kugira ngo tudufashe gutera amagi. Ayo magi ziteye akavamo udusimba duto, utwo dusimba duto rero ni two tudufasha kuboza imyanda tuba twashyize aho turi. Nyuma yaho rero utu dusimba turakura tukaza kuba isazi, ariko icyo zidufasha ni ukuboza imyanda hanyuma iyo myanda tukayitunganya neza ikavamo ibiryo bya mafi yororwa kinyamwuga.”

Turikumwe Ernest we avuga ko akora ibiryo bya matungo yifashishije imyumbati aba yarahinze, nyuma yaho ikamufasha gukora ifumbire igenzweho ikoreshwa mu buhinzi butandukanye bw’ibihingwa.

Ati “Mbanza ngahinga imyumbati, yamara kwera neza nkayisarura nkayikoramo ifu nkaza kuyivanga n’ibindi bintu birimo ibisigazwa by’ibitoki n’ibirayi, hanyuma hari n’ibindi bintu twongeramo ubundi ifumbire ikaza imeze neza.”

Ishimwe Emiliane, umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko we akora juice ndetse n’amavuta yo kwisiga yifashishije karoti, mu gihe mugenzi we witwa Uwiduhaye Aline nawe avuga ko akora urusenda ndetse n’inzoga zidasembuye.

Tuyishime J.M.V, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko nawe yashiritse ubute agakora amapave mu myanda ya plastic ndetse n’indi myanda yose itabora, intego ye ikaba yari iyo kurwanya imyanda itabora mu butaka ahubwo akayikoresha mu bwubatsi bugezweho.

Ati “Njyewe nabonye ko Leta yacu itugira inama yo kwihangira imirimo, numva ko nanjye bindeba, niko gutekereza gukora pave mu myanda ya 'plastic' ndetse n’ibindi bintu bitabora mu rwego rwo kurwanya imyanda yangiza ikirere, ariko nanone nkiteza imbere.”

Iyo ni imwe mu mishinga ikomeye urubyiruko rwagaragaje ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye haberaga ubukangurambaga bwo gutinyura urubyiruko ndetse no kurwumvisha ko rugomba gutinyuka, rugashirika ubute rugahanga imirimo rwifashishije impano zarwo.

Ni mu gikorwa kiswe Career Summit cyari cyibaye ku nshuro yayo ya kane, ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rwa Kaminuza, abanyeshuri, abarezi, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abanyarwenya na bo bari batumiwe mu rwego rwo gutinyura abifuza kumera nka bo.

Dec 16, 2025 - 20:25