Musanze: Yananiwe kwihanganira ubusinzi bw'umugore we ahitamo kwiyabura
Mu Mudugudu wa Bannyisuka mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze haravugwa urupfu rw'umugabo wari mutwarasibo wiyahuye abitewe no kutihanganira ubusinzi bw’umugore we.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki 04, Nzeri, 2025.
Bivugwa ko hari inyandiko nyakwigendera yasize yanditse irimo ibyatumye yiyahura ndetse ko yari yayigeneye umuhungu we.
ikaba yari yanditsemo ko ‘agiye atabanga’ ahubwo ko ari Nyina wamujujubije kubera ubusinzi.
Haarimo ko uwo mugore ataha hejuru ya saa sita z’ijoro, yagera mu rugo akabuza abantu gusinzira kandi akaba anywera amafaranga y’urugo harimo n'ayo kwishyurira abana.
Abaturage bamugeze kuri nyakwigendera bwa mbere, bavuga ko basanze apfukamye mu ijosi rye harimo umugozi kandi atwikirije igitenge.
Abaturanyi be bavuga ko umuryango wari umaze igihe mu makimbirane, bakemeza ko ahanini yaturukaga ku businzi bw’umugore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze,Twagirimana Edouard nawe yabwiye itangazamakuru ko basanze koko uriyamugabo yapfuye.


Kinyarwanda
English
Swahili









