issa
Umugore utwite yaguye mu gitero cy’iterabwoba gikomeye

May 15, 2025 - 17:43
 0

Umugore w’Umunya-Israel wari utwite yarashwe arapfa mu gitero cy’iterabwoba cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu majyaruguru y’Ubutaka bwa Cisiya butuwe n’Abanya-Israel, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano za Israel.

Tzeela Gez, w’imyaka 30, yari atwaye imodoka ari kumwe n’umugabo we Hananel bajya ku bitaro kubyara hafi y’aho batuye mu mudugudu wa Bruchin, ubwo umuntu witwaje imbunda arabarasa. Madamu Gez yakomeretse bikomeye, mu gihe umugabo we yakomeretse byoroheje. 

Abaganga bahageze bamubaga uba (caesarean section) bakuramo umwana wari mu nda, ubu uri muri kondisiyo ikomeye ariko ihamye. Nubwo bakoze ibishoboka byose, abaganga ntibashoboye kurokora ubuzima bwa Madamu Gez.

Ingabo za Israel zatangiye ibikorwa byo guhiga uwakoze icyo gitero, aho bivugwa ko zashize ibirindiro ahari umudugudu w’Abanya-Palestina wa Bruqin uri hafi aho nyuma y’iraswa ryabaye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yamaganye iki gitero, agaragaza ko cyamuteye agahinda gakomeye, anagaragaza itandukaniro riri hagati y’abaharanira ubuzima n’abagizi ba nabi b’iterabwoba bagamije kwica.

Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, yahaye ingabo amabwiriza yo gushakisha abakoze icyo gitero no kubibasira n’imbaraga zose zishoboka.

Nta tsinda riragira icyo ritangaza ngo ryemere ko ari ryo ryagabye icyo gitero. Gusa, Hamas yashimagije iryo raswa, irivuga nk’igikorwa cy’ubutwari cyo kwihorera ku byo yita urugomo rwa Israel muri Gaza no muri Cisiya y’Uburengerazuba.

Iki gikorwa kibaye mu gihe urugomo rumaze gufata intera mu Cisiya y’Uburengerazuba kuva intambara ya Gaza yatangira, yatewe n’igitero cya Hamas cyahitanye abantu benshi mu majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

Israel imaze gushinga imidugudu igera kuri 160 muri Cisiya y’Uburengerazuba no muri Yerusalemu y’Iburasirazuba kuva mu 1967, aho habarurwa abimukira babanya-Israel basaga 700,000.

Iyo midugudu ifatwa nkitemewe n’amategeko mpuzamahanga n’inzego zirimo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), nubwo Israel yo ibyamagana ivuga ko bifite ishingiro.

May 15, 2025 - 18:12