issa
Iburasirazuba: Abikorera basabwe  kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari agaragara mu Ntara

Mar 21, 2026 - 20:47
 0

Ubwo habaga umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite yatorewe kuyobora Urugaga rw'Abikoera PSF mu Ntara y'Iburasirazuba nabo basimbuye mu nshingano, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yasabye Abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara yabo.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya komite yatorewe kuyobora Urugaga rw'Abikorera PSF mu Ntara y'Iburasirazuba na komite yari icyuye igihe wabereye ku biro by'Intara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana. Ni umuhango wayobowe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence, washimiye abikorera uruhare bagira mu guteza imbere imibereho y'abaturage ndetse n'iterambere ry'Intara n'uturere tuyigize.

Nyuma y'umuhango w'ihererekanyabubasha Guverineri Rubingisa yasabye Abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba, kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse abizeza ubufatanye bw'ubuyobozi.

Yagize ati "Icya mbere ni ugushima komite isoje manda hari byinshi bagezeho, twari dufite imihigo y'ibikorwa by'iterambere ndetse hari n'ibindi byunganira uturere bakoreramo mu guhindura imibereho y'abaturage. Nkuko mwabibonye twabaje no kureba uko imisoro yinjizwa, mu turere dutandukanye, byagaragaye ko yagiye izamuka, ubwo komite nshya nayo ikaba igomba gukomerezaho."

Guverineri Rubingisa yakomeje asaba abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari mu Ntara y'Iburasirazuba.

Aragira  ati" Icyo tubasaba ni ugukomeza kwihutisha iterambere cyane cyane mu mijyi, baje mu gihe uturere twacu twose twamaze kubona ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, bigaragaza ahagomba kujya ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, bigaragaza imiturire, baje mu gihe dufite Imishinga minini mu buhinzi n'ubworozi n'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyo mu Bugesera hari n'imihanda irimo kubakwa, ibyo byose harimo amahirwe mu ishoramari ."

Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati "Icyo dusaba Abikorera ni ukugira ngo dufatanye nabo babe bakora ishoramari rikomatanyije, bashingiye kuri ayo mahirwe n'ibindi bikorwa by'iterambere byunganira uturere bakoreramo bishingiye ku nkingi zitandukanye bateze imbere utwo turere n'Intara."

Yakomeje agira ati" Turabizeza n'ubufatanye, niyo mahitamo twakoze nk'Igihugu, yo kugira iterambere rishingiye ku bukungu ariko Abikorera babigizemo uruhare runini, ni ugukomeza gufatanya nabo tukababa hafi bakatuba hafi tukuzuzanya."

Umuyobozi watorewe kuyobora Urugaga rw'Abikorera PSF mu Ntara y'Iburasirazuba muri manda y'imyaka 5, Benedata Laurien aganira n'itangazamakuru yavuze ko bimwe mu byo abayobozi batowe bazateza imbere ibikorwa birimo ishoramari mu buhinzi n'ubworozi.

 Yagize ati "Icya mbere ni ukubamenyesha amakuru ahari n'ibigezweho, nkanjye aho maze gutorerwa maze kuvugana na banki enye. Icyo dushaka nuko cya gihe cya siporo, cya gihe cy'umuganda tuzajya duhamagara abantu ba banki, tugahamagara ab'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro ( Rwanda Revenue Authority ) tugahamagara aba RICA, tugahamagara REG tugahamagara WASAC, aho uwikorera hose afite ikibazo tukabahagara , kugira ngo babasobanurire babashe kubona amakuru kandi babashe gushora muri ya mishinga ijyanye n'ibyo bakora."

Benedata yakomeje agira ati " Umurongo wanjye uri mu buhinzi n'ubworozi nkurikije no mu bindi bihugu nagiyemo, usanga iryo murikagurisha rihari, bakazanamo Inka ikamwa Litiro 150, Litiro 120, hari n'iryo ngiye kujyamo mu Gihugu cya Brazil, ni uburyo bwiza ko kugenda ugakopera ukiga."

Benedata yanavuze ko mu Ntara y'Iburasirazuba, hagiye gutangizwa imurikagurisha ry'abakora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

Yagize ati "Iri murikagurisha turarishaka, umuntu wejeje igitoki kinini akizane, iyo murebye irebera hariya ku murindi ni umwanya mwiza wo kuhigira byinshi, imashini zikama niho twagiye tuzibona, imashini zikaka niho twagiye tuzibona ni uburyo bwo kumenya no gusobanukirwa uko wakongera umusaruro mu byo ukora. Tugomba no kurishyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo abantu babashe kuribona banaryitabire."

Komite y'Urugaga rw'Abagaga mu Ntara y'Iburasirazuba  yatowe iyobowe na Benedata Laurien wungirije na Gakuba Francis ndetse na Abayo Anitha. Muri iyo komite harimo abahagaririye ibyiciro bitandukanye bitewe n'ibikorwa bakora .

Bimwe mu bikorwa Urugaga rw'Abikoera PSF mu Ntara y'Iburasirazuba rwakoze muri manda yacyuye igihe harimo gufasha abibasiwe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba aho batanze 52, 283, 450frw yavuye mu misanzu y'abanyamuryango b'urwo Rugaga. Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba boroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka 3,80 zatanzwe mu myaka 4. Bubakiye abatishoboye amacumbi ndetse bategura imurikagurisha, iriheruka mu 2025, ryabereye i Rwamagana, abamuritse ibikorwa bari 281 mu gihe ku munsi hitabiraga abagera ku bantu 5000.

Mar 21, 2026 - 21:42