issa
Kigali: Impungenge ku bana babyariye mu muhanda barara muri ruhurura

Mar 21, 2026 - 16:16
 0

Bamwe mu babyariye mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko babayeho nabi cyane muri iki gihe cy'imvura nyinshi.

Bamwe muri aba bana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 17 babyariye mu muhanda baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko muri iki gihe cy'imvura nyinshi babayeho nabi ndetse ubuzima bw'abana babo buri mu kaga gakomeye kubera ko bari kunyagirwa ndetse bari no kwicwa n'imbeho.

Umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 wahawe izina rya Umutoni ukunda kurara muri ruhurura itandukanye Umurenge wa Gitega n'uwa Kimisagara yo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati " Ubu ubuzima bumeze nabi nta ngangi dufite kubera imvura kuko tuba dufite ubwoba ko tugiye kurara muri ruhurura imvura ikagwa amazi yaza akadutwara."

Undi mwana wabyaye ku myaka 16 urara muri ruhurura yo mu Biryogo yagize ati " Buri gihe iyo turi mu itumba nk'uku tuba tubayeho nabi cyane keretse mudukorere ubuvugizi naho ubundi tubayeho nabi kuko na restaurant zaduhaga ibiryo basigaye ku masahani ziri kuvuga ko nta bakiriya ziri kubona."

ibi aba bana babitangaje mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, muri Gashyantare 2026, cyatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku Kwezi.