Hafunzwe utubari 161
Leta y'Ubwongereza yashyize miliyoni 10 z’amapawundi mu kigega yo gushyigikira abakora mu tubari ndetse n’amasaha yo gufungura utubari mu gikombe cy’isi azongerwa.
Ishyirahamwe ry’inzoga n’utubari mu Bwongereza(BBPA) twafunzwe mu mezi atatu ya mbere ya 2026. Muri uko gufunga utubari byagize ingaruka ku bakozi 2400 babuze imirimo. Nyuma y’uko ririya shyirahamwe rigaragaje ko hari inzitizi ku misoro, Leta yagabanyije 15% ku tubari n’ahacurangirwa imiziki. Icyakora ni icyemezo cyatangiye kujya mu ngiro muri Mata 2026.
Iyo mibare yerekana ko nibura buri munsi hafungwa utubari tubiri. Hari impungenge ko habaho kuzamuka k’ubushomeri mu gihe Leta yaba idafashe ingamba zihamye ku bakora mu rwego rwakira abashyitsi. Mu 2025 hafunzwe utubari 336. Emma Macklarkin uyobora BBPA yavuze ko Leta ishobora kugira icyo ikora mu kurinda iryo fungwa ry’utubari. Yagaragaje ko abaguzi bahinduye umuvuno,inyungu zarangiritse, umutwaro w’imisoro n’ibiciro biri hejuru by’ikiguzi cy’ubuzima.
Leta yashyize miliyoni 10 z’amapawundi mu kigega yo gushyigikira abakora mu tubari ndetse n’amasaha yo gufungura utubari mu gikombe cy’isi azongerwa nkuko byatangajwe na BBC.

Kinyarwanda
English
Swahili








