Umunsi Barack Obama ahakanira Netanyahu gutera Iran
Nubwo Barack Obama yanze ko Israel itera Iran bafatanyije, mu Ukwakira 2011 yatanze itegeko ingabo z'ubufatanye za OTAN zagabye ibitero kuri Libya bica Muammar Gaddafi. Icyo gihe Amerika yatanze ubufasha mu ngabo zirwanira mu kirere na dorone yarashe ibitwaro byarindaga Gaddafi.
Barack Obama wabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 2009-2017 yahishuye uburyo Benjamin Netanyahu yakunze kumusaba ko batera Iran undi akamubera ibamba. Barack Obama yabwiye The New Yorker ko imyaka yose umunani yamaze ku butegetsi yakunze gushwana cyane na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu. Inshuro nyinshi Netanyahu yabwiye Obama ko bagomba gutera Iran bagasenya nikleyeri ariko we ahitamo inzira ya dipolomasi.
Obama yanavuze ko iriya ntambara Netanyahu na Trump bishoyemo muri Iran nta nyungu izazana ku mpande zombi kuko bose bazatakaza. Ntabwo ari Iran gusa, Obama yanze ko batera ahubwo yakunze guhakanira Netanyahu ku bitero byo muri Palestine nabyo bakabishwanira cyane.

Kinyarwanda
English
Swahili








