issa
Nyanza: Abagabo babiri bakubiswe n’abaturage barapfa bakekwaho kwiba ihene

Jan 8, 2026 - 20:06
 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kigoma, hari abagabo babiri bagaragaye mu bikorwa by’ubujura bakekwaho kwiba ihene z’abaturage barakubitwa kugeza baheze umwuka.

Ni amakuru yahamirije UKWELITIMES kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, aho yavuze ko kuri uyu wa Kane hari abaturage bikekwa ko bafashe abo bagabo babiri bakabakubita izakabwana kugeza batakaje ubuzima, uretse ko Polisi igikomeje iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye abo bagabo babiri kubura ubuzima.

Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza hari abagabo babiri bafashwe n’abaturage babashinja kwiba ihene, bikaba bikekwa ko baba bakubiswe n’abo baturage babafashe bikabaviramo kubura ubuzima, ariko turacyakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyabateye kubura ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru, Polisi yahise ijya muri ako Karere kureba aho urwo rugomo rwabereye, ndetse ko ubu hamaze gutabwa muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuvutsa ubuzima abo bagabo babiri, ubu abo batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Ati “Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijya kureba aho urwo rugomo rwabereye, ndetse ubu hamaze gutabwa muri yombi abagabo babiri bakekwaho kubuza ubuzima abo bakekwaho ubujura. Ubu rero bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, aho umwe afite imyaka 43 undi akagira 32, ubu barimo gukurikiranwa.”

Akomeza avuga ko abo bagabo bakurikiranweho gukekwaho kuba baba baragize uruhare mu gukomeretsa abo bagabo babiri bivugwa ko bitabye Imana bakubiswe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yakomeje avuga ko icyo Polisi isaba abaturage ari ugutangira amakuru ku gihe, ariko nanone abibutsa ko kwihanira bitemewe ndetse ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Kugeza ubu abo bagabo babiri barimo ufite imyaka 42 n’undi ufite 32 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza ryimbitse rigikomeje.

Jan 8, 2026 - 20:17