issa
Nyarugenge : Abana batatu bari baryamye muri ruhurura bajyanywe n'amazi y'imvura, Umwe arapfa

Jan 20, 2026 - 15:37
 0

Abana batatu b'abamaline bari baryamye muri ruhurura iri mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, batwawe n'amazi y'imvura Umwe ahita apfa undi aburirwa irengero mugenzi wabo bari kumwe ararokoka.

Ibi byabaye mu mvura yaguye saa Saba n'igice z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026.

Umwe muri aba bana warokotse yabwiye UKWELITIMES ko bari baryamye muri ruhurura batazi ko imvura yaguye bashiduka amazi yabagezeho ari kubatwara.

Yagize ati " Imvura yadusanze muri Ruhurura yo kwa Nyiranuma, twasinziriye. Twashidutse amazi yatugezeho aratumanukana atugeza mu gishanga. Twari abana batatu."

Umwe mu babyeyi waganiriye na UKWELITIMES yatubwiye ko hari igihe abana babaca mu ruhumye bakaza muri ibi byuzi bishobora no kubatwarira ubuzima.

Yagize ati "Abana baduca mu ruhumye bakajya mu byuzi ari naho bahurira n'ibi bibazo byose."

Aya mazi yo muri ruhurura yamanuye aba bana abakuye Nyamirambo ahazwi nko kuri Beichinj ibageza mu gishanga cya Rwampala, giherereye mu murenge wa Nyarugenge.

Uyu mwana warokotse yahise ajyanwa kwa Muganga kugira ngo avurwe kuko umutwe wari wabyimbye, mu gihe bakirimo gushakisha mugenzi wabo wabuze. Umurambo w'umwana witabye Imana wahise ujyanwa ku Kacyiru n'imodoka ya Police ishinzwe gutwara imirambo, gupimwa.

Aha niho aba bana imvura yabatwaye irabageza

Jan 20, 2026 - 15:56