Gicumbi: Haravugwa ubuhanuzi bwateje uruhuri rw' ibibazo mu bakirisito ba ADEPR Itorero rya Karambo
Abakirisito bo mu Itorero rya ADEPR Karambo mu Karere ka Gicumbi baratabaza inzego zibishinzwe kubera ubuhanuzi buhanurirwa mu rusengero rwabo bukomeje gusenya ingo bukanatuma bamwe bahunga Itorero mu gihe umushumba wa ADEPR mu Rwanda yamagana ubuhanuzi nk' ubwo ndetse akavuga icyo kibazo agiye kugikurikirana.
Abakirisitu bo itorero rya ADEPR Karambo riherere mu kagari ka Rukurura, Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, nibo bagaragaza ko ubuhanuzi bwadutse mu rusengero rwabo bukomeje guteza ingaruka zirimo gusenya ingo za bamwe mubo basengana bitwaje ubwo buhanuzi.
Bamwe mu bakirisito baganiriye na Radiyo Ishingiro, bagaragaza ko ubuhanuzi n' ubuyobe biri mu rusengero rwabo bikomeje kubagiraho ingaruka.
Umwe muri bo yagize ati " Bagahita bagusohora bakakujugunya hanze ngo uri umunyabyaha ukumva undi aravuze ngo kanaka tumubonyeho pandagari, ubwo bavuga ngo bakubonyeho pandagari bagahita baguhagarika, tuba muri ubwo buyobe tubumazemo igihe kirekire cyane."
Undi mukirisitu nawe yagize ati" Baha abahungu abakobwa, umusore udakuye umukobwa kuri uwo Mudugudu uwo ntabwo agira amahoro. Bazana abakobwa bakamubwira ngo aba bakobwa kuramo umukobwa ushaka nabyanga turamuhagarika, umuhungu yavuga ngo mfite umukobwa narambagije, uwo bamugendaho, kukuryo n' ubukwe butaba."
Aba bakirisitu bakomeza bavuga ko uretse ubwo buhanuzi banenga ariko muri urwo rusengero bamwe mu baruyobora bashatse gukuramo inda y' umukobwa usanzwe ayobora indirimbo muri korari ntiyavamo anabyarira mu rusengero.
Umwe muri bo yagize ati" Baravugaga ngo uyu mukobwa nta nda afite, uzi ko yavuze kuri uyu mukobwa napfukame yihane. Barutubwiye ngo uyu mukobwa ni urushwima arwaye ntabwo ari inda afite. Hari n'aho bageze iyo nda bashaka kuyikuramo, baramubwira ngo ahagarare mu iteraniro avuze ko Imana yamukijije, umukobwa ahagarara mu iteraniro avuga ko Imana yamukijije urushwima."
Uwo mukirisitu yakomeje agira ati " Ariko ya nda yagumyemo ntiyavuyemo, nibwo nyuma bakomeje bavuga ngo ni urushwima, noneho ku bunani uwo mukobwa yabyariye mu rusengero, iya nyuma niyo yanze kuza bamujyana kwa muganga ariko twebwe ni amabara ubu nk' abakirisito twacitse intege."
Abo bakirisitu banavuga ko ubuhanuzi buhanurirwa mu rusengero rwabo bukomeje no gusenya ingo za bamwe muri bagenzi babo.
Yagize ati " Itorero ryavangiwe kubera abantu bamaze gusenya ingo z'abantu, njye nzi umugabo bahanuriye ngo umugore we ntabwo ari uwe aragenda aramuta ashaka undi."
Banavuga ko abasore bategekwa gushaka abo batarambagije bakabagenera abo bidashaka bitwaje ubwo buhanuzi, uwanze gushaka uwo bamuhitiyemo bakamutongera imivumo kugeza ubwo bamwe bacika kuri urwo rusengero.
Umwe mu bakirisitu yagize ati " Uwanze iby' ubwo buhanuzi, birirwa bamutungeraho imivumo, uko yinjiye bakaba ariwe birirwaho, kugira ngo umuhungu azagire amahoro ahita ava muri iryo torero, wenda ntave muri Pantekoti agahungira ahandi, hano hari ubuyobe cyane, abantu bamwe bahungira i Rushaki abandi bahungira mu Kaniga."
Abasengera ku Itorero rya ADEPR Karambi, barasaba inzego zibishinzwe guhwitura abayobora iryo torero bakareka Inyigisho z' ubuyobe.
Umwe mu bakirisito yagize ati " Twe turasaba y' uko badukuriraho ubwo buyobe, nibura bakamenya ko ibyo bavuga bihabanye n'iby Imana kure. Imana ni urukundo, ariko bo bazana inzangano mu itorero tuzi ko Imana ari urukundo, kujya gusenga ni ukugenda wihebye ngo uyu munsi ninjye baribuvugeho."
Umushumba Mukuru w' Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaie aganira na Radio Ishingiro dukesha iyi nkuru yavuze ko ubuyobozi bw' Itorero rya ADEPR bugiye gukurikirana icyo kibazo ndetse anavuga ko Itorero rya ADEPR ryamagana ubwo buhanuzi busenya ingo.
Yagize ati " Ubuhanuzi bw' ibinyoma si ubw' uyu munsi, guhera mu isezerano rya kera ariko twe, twemera ko Imana ivuga ,ariko tugatoza abantu gukurikira ubuhanuzi buribwo, kuko burahari. ubuhanuzi nkubwo bwo gusenya ingo ntabwo ari ubuhanuzi buvuye ku Mana , kuko Imana ni iy' urukundo ni Imana y' amahoro ni Imana itanga ubuzima."
Rev. Ndayizeye ykomeje agira ati" Itorero ryashyizeho umurongo rishyiraho amabwiriza agenga uburyo bwo gukoresha impano kuko iyo umuntu agize iyerekwa abanza kubiganiriza abayobozi be kugirango bamwemerere kubitangaza, umuntu wakoze ibintu nk' ibyo aba yakoze amakosa ntabwo aba yakoze ibiri mu murongo w' Imana n'Itorero, abakozi ibyo ni imyumvire y' abayobozi batakoze inshingango zabo turaza kubikurikirana."
Itorero rya ADEPR Karambo, ribarizwa mu Rurembo rwa Gicumbi mu gihe iri torero rimaze imyaka irenga 82 rikorera mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









