Min. Nduhungirehe yaganiriye n’umuyobozi mukuru wa OCHA ku bibazo by’ubutabazi mu karere
Ku ruhande rw’Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi (World Economic Forum), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Tom Fletcher, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’inkunga zihutirwa (OCHA).
Ibi biganiro byibanze ku miterere y’ubutabazi mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ibibazo by’umutekano muke, impunzi n’abimukira bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Impande zombi zagaragaje impungenge ku ngaruka izi mpinduka zigira ku buzima bw’abantu, by’umwihariko abagore n’abana, bashimangira ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho mu gukemura ibyo bibazo.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu kwakira impunzi no gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’ubutabazi mu karere, ashimangira ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu kugabanya ingaruka z’ibibazo byugarije abaturage.
Ku ruhande rwe, Tom Fletcher yashimiye u Rwanda ku bufatanye bufatika n’imiryango mpuzamahanga mu bijyanye n’ubutabazi, anashimangira ko OCHA izakomeza gukorana n’ibihugu byo mu karere n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi birusheho kugera ku babikeneye.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Inama ya World Economic Forum ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu, abikorera, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, baganira ku bibazo by’ingenzi byugarije isi, birimo umutekano, iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









