issa
Umushyikirano2026: Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na RDC

Feb 5, 2026 - 12:32
 0

Ku wa 05 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, igiye kumara iminsi ibiri kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026. Iyi nama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage, hagamijwe kuganira ku bibazo bireba igihugu n’icyerekezo cyacyo.

Atangiza iyi nama, Perezida Kagame yagarutse by’umwihariko ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bituranye, cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko u Rwanda rutazigera rwemera guterwa ubwoba cyangwa guharabikwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutaremwe n’abandi, hatitawe ku mbaraga cyangwa ubushobozi bwabo.

Yagize ati: “Ntabwo twaremwe n’abantu abo ari bo bose, uko waba ukomeye kose, uko waba ukize kose ntibitureba.”

Yagarutse ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda, RDC n’u Burundi, avuga ko mu gihe cyashize Abanyarwanda n’Abarundi bitwaga impanga, ariko ko muri iyi minsi hari abafashe icyemezo cyo gufatanya na Congo mu miyoborere ishingiye ku rwango.

Yagize ati: “Ibyo ntacyo bintwaye, ariko uko kuba impanga birimo politiki mbi bahuriyeho, yo kwanga no kwanga abandi.”

Ku kibazo cy’intambara iri kubera muri RDC, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutayitangije kandi rutayigizemo uruhare, avuga ko inkomoko yayo izwi neza.

Yagize ati: “Iyi ntambara yo muri RDC ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yaturutse ahandi. Uko babigenje hagati yabo ntabwo bindeba.”

Yasobanuye ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufitanye na RDC ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yayo ya Jenoside ikomeje kubaho muri icyo gihugu, avuga ko iyo mitwe ihora itera u Rwanda ubwoba no kurushinja ibinyoma. Yibukije ko Interahamwe ziri muri Congo zatojwe, zigahabwa intwaro ndetse zigashyirwa mu ngabo za Leta ya Congo.

Perezida Kagame yanenze ibirego bivuga ko u Rwanda ruri muri Congo gushaka kwiba umutungo kamere cyangwa kwagura imbibi zarwo, avuga ko ibi birego byirengagiza ikibazo cy’ingenzi cy’umutekano u Rwanda rumaze igihe rugaragaza.

Yagize ati: “Banyura iruhande rw’ikibazo bazi kandi nabo bagizemo uruhare, cy’Interahamwe ziri muri Congo.”

Yabajije kandi uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye (LONI) n’ingabo za MONUSCO, zibereye muri RDC imyaka myinshi, agaragaza ko kugeza ubu bitarasobanuka neza icyo zagombaga gukora mu gukemura ibi bibazo. Yavuze ko iyo ikibazo kigeze ku rwego mpuzamahanga, buri wese agishakira uwo agitwerera.

Perezida Kagame yanenze imvugo ivuga ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bashaje bityo badafite icyo bapfa n’u Rwanda, avuga ko imyaka umuntu afite ntacyo ihindura ku ngaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside iyo yoherejwe mu rubyiruko.

Yasoje ashimangira ko u Rwanda rutazemera guhora ruterwa ibibazo, runengwa, hanyuma rukazanaterwa ubwoba.

Yagize ati: “Ntushobora kuntera ibibazo, ngo hanyuma ubinengere, urangiza uze no gutangira kuntera ubwoba.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeza mu minsi ibiri, itegerejwemo ibiganiro byimbitse ku miyoborere, umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Feb 5, 2026 - 14:15