issa
Nyabihu: Babiri barimo ukekwaho kwica umugore we, batawe muri yombi

Apr 3, 2026 - 10:19
 0

Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kwica banize umuforomo w’imyaka 34 wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Birembo mu Karere ka Nyabihu.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Kibisabo ho mu Mudugudu wa Kinihira, mu ijoro rya tariki 1 Mtata 2026, mu masaha ashyira saa Yine z’Ijoro ndetse umwe muri aba bagabo bafunzwe, ni umugabo w’uyu muforomokazi. 

Aganira na IGIHE umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko iperereza kuri uru rupfu rikomeje.

Yagize ati “Mu ijoro ryakeye birakekwa ko habaye urugomo rwavuyemo urupfu rw’umuforomokazi, mu bafunzwe babiri harimo n’umugabo we kuko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane yo mu ngo, ubwo yari atashye yatangiriwe n’abantu batahise bamenyekana baramunigagura aratabaza, abantu bahageze basanga n’indembe, hitabajwe imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Kabaya agezeyo ahita avamo umwuka.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakarushaho koroherana aho binaniranye bakegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura, bitageze ubwo bibyara urupfu abandi nabo bagafungwa.

Amakuru avuga ko aba bagabo bose bakekwa bafashwe ndetse harimo umugabo ufite imyaka 35, byagaragaye ko yanze gutabara kandi Nyakwigendera akaba yari amaze iminsi abwiye umugabo we ko amubona agendagenda hafi y’urugo rwabo ntamenye ikimugenza.

Bivugwa ko uyu muforomokazi yari amaze igihe nta rubyaro, byageze ubwo umugabo we abyarana n’undi mugore wo hanze kandi na we ubu uri gukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, akaba agishakishwa. 

Aba bagabo bakekwa bafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, mu gihe iperereza rigikomeje.