issa
Jamaica yakiriye Ingabo z’u Rwanda zigiye mu butumwa bw’ubutabazi

Jan 16, 2026 - 12:54
 0

Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda RDF, bagiye kubafasha gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza byibasiye icyo gihugu.

Uyu muhango wo kwakira abo basirikare wabereye ku Cyicaro gikuru cy’Ishuri rya Gisirikare i Kingston muri Jamaica, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Jamaica, Senateri Kamina Johnson Smith.

Senateri Kamina Johnson Smith wa Jamaica yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubwo bufasha yemeye gutanga, avuga ko kohereza iryo tsinda ry’ingabo ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jamaica yavuze ko ubunararibonye n’ubuhanga abasirikare ba RDF bafite mu bijyanye n’ubwubatsi bugiye kubafasha cyane mu guhangana n’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Col Claudien Bizimungu, wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, muri uwo muhango wo kwakira izi Ngabo muri Jamaica yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica mu bihe bitoroshye barimo, ndetse ko RDF yiteguye gutanga umusanzu wose ushoboka mu gusana ibyangijwe n’ibiza.

Col Claudien yavuze ko icyo gikorwa Ingabo z’u Rwanda zigiye gufasha Jamaica kiri mu murongo w’icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, by’umwihariko mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere rirambye.

Umuyobozi w’itsinda rya gisirikare ryoherejwe, Col Moses Kayigamba, yavuze ko abasirikare ayoboye biteguye gukorana bya hafi n’Ingabo za Jamaica ndetse n’izindi nzego za Leta y’icyo gihugu, hagamijwe gushyira mu bikorwa imirimo yo gusana no kongera gutunganya ibikorwaremezo byangijwe, binyuze mu masezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibyo bihugu byombi.

Col Moses Kayigamba yavuze kandi ko kohereza iryo tsinda ry’igisirikare bishingiye ku cyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo gukomeza gushimangira umubano mwiza igihugu cya Jamaica gifitanye n’u Rwanda.

Jamaica ni kimwe mu bihugu biherereye mu birwa bya Caraïbes, ubu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.8.

Jan 16, 2026 - 14:55