
Polisi yataye muri yombi umusore ucyekwaho kwambutsa urumugi arukuye muri Congo
Mu Mudugudu wa Ruhara, Akagari ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, hafatiwe umusore w’imyaka 19 afte ibilo 19 by’urumogi bicyekwa ko yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musore agifatwa yavuze ko atari urwe, ahubwo ko yari aruhawe n’uwo bari kumwe we wahise anatoroka.
SP Bonaventure Twizere Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yemeje aya makuru avuga ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Aba baturage ngo bahaye amakuru Polisi ko hari abasore babiri bambutse umupaka baturutse mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije inzira zitemewe.
Ati “Umwe muri bo ahetse igikapu, utari ufite igikapu ababonye ahita yiruka, byatumye bagira amakenga batanga amakuru, abapolisi barebye mu gikapu cy’uwo musore basangamo imifuka ibiri irimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”
Uyu musore yemeye ko urumogi bafatanywe ari ibilo 19, ariko avuga ko ari ikiraka cyo kurwikorera yari yahawe na mugenzi we bari bari kumwe watorotse, kandi ko atari azi aho bari barujyanye.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizibukira bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa mugenzi we watorotse kugira ngo nawe afatwe.