Gaza: Nibura abantu 154 biganjemo abana bari gupfa bazize inzara
Ibibazo by’ubutabazi muri Gaza bigeze ku rwego rushya rw’ubukana, aho Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko nibura abantu 154 barimo abana 89 bapfuye bazize imirire mibi, abenshi muri bo bikaba byabaye mu byumweru bishize, nk’uko Al Jazeera ibivuga.
Uku kwiyongera gukabije kw’impfu zituruka ku nzara kugaragaye mu gihe hari ibura rikomeye ry’ibiribwa n’imiti, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rikaba ryatangaje ko hari gushyirwaho ingamba zose zikomeye zo kurwanya iki cyorezo cy’inzara.
Umuyobozi wa gahunda zijyanye n’imirire muri OMS, Marina Adrianopoli yagize ati “Ibi ni ibintu bikomeye cyane, Ibikoresho byose by’ingenzi byo kuvura indwara zituruka ku mirire mibi ikabije, birimo no kuvura ibindi bibazo by’ubuzima, birenda kurangira.”
Mu gihe ibiribwa byagabanutse cyane muri Kamena na Nyakanga, amafoto y’abana bari kwicwa n’inzara bo muri ako gace kabuze byose yateye isi yose inkeke. Abahanga mu buzima bavuga ko abana cyane cyane impinja n’abana bafite ibibazo by’ubuzima basanganywe ari bo bari mu kaga gakomeye cyane.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima gikomeje gukara, Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yasohoye itangazo ryihutirwa risaba abaturage gufasha kurinda imodoka 6 zitwaye imiti zikaba zitezwe kwinjira muri Gaza kuri uyu wa Kane binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.
Abafite imbaraga ndetse n’abahagarariye imiryango y’abo basabwe gushyira hamwe Bakarinda izi modoka zizaba zizanye ibiribwa hirindwa ko hari ikibazo cyaba kigakoma mu nkokora iri tangwa ry’ibi biribwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









