Umushinga wo gukora Imyenda mu bisigazwa by’ibitoki ni wo watsindiye Miliyoni 50 z'amanyarwanda
Mu birori byo guhemba umushinga wahize iyindi mu mishinga itanu yageze kucyiciro cya Nyuma, yahize indi muri gahunda yo guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga mu marushanwa azwi ku izina rya Hanga Pitch Fest 25, umushinga umwe ni wo wegukanye umwanya wa mbere, ushimirwa kuba waragaragaje udushya, uburyo bushya bwo gukemura ibibazo, ndetse n’icyerekezo kirambye, uhabwa akayabo ka miliyoni 50 z'amafaranga y'uRwanda
Ibi birori byaranzwe n’imurikabikorwa ryahurije hamwe ibigo bitandukanye byaranzwe n'udushya mu ikoranabuhanga, aho buri wese yerekanye ubuhanga bw'ibyo akora, uko ateza imbere cyangwa ashaka kugeza kure igihugu cy'u Rwanda akoreshe Ikoranabuhanga. Twaganiriye na bamwe muri bo barimo Spiro, Ziprine, Charis n’abandi batandukanye, bose bahuriza ku kuba ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw'abantu ndetse no gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Umukozi wa Spiro yadutangarije ko Spiro imaze guhanga imirimo irenga 1000 kandi irengera ibidukikije ndetse imaze no gushyira moto zirenga 15,000 ku isoko, amara impungenge abatekereza ko kubona bateri za spiro bigoye.
yagize ati " Ndagira ngo nkubwire ko spiro ifite ubushobozi bwo kuba moto yayo yava i Rusizi ikajyera i Nyagatare itajyize ikibazo cy'umuriro kuko muri buri karere dufitemo swap station yo guhinduriraho bateri."
Umwe mu bakozi ba zipline yabwiye UKWELITIMES ko igishimishije cyane ari uko ubu zipline ikoresha abana b'abanyarwanda gusa. Yagize ati " Zipline yaduhaye akazi turi benshi kandi rwose ari i kompanyi y'abanyamerika."
Naho umwe mu bayobozi ba Charis, kompanyi itanga service zikoresha utudege tutagira aba pilote yabwiye UKWELITIMES ko ikoreshwa rya drones rigeze kure ku buryo abanyarwanda basigaye batera imiti imyaka yabo bakoresheje drones.
Yagize ati " Drones twe tuzikoresha mu buhinzi, mu buzima, mu bwubatsi no mu mabuye y'agaciro, aho tugeze ku rwego dutera imiti imirima yacu dukoresheje drones, twica imibu itera Malaria dukoresheje drones, ni ibintu bimaze kwinjira mu buzima bw'abanyarwanda."
Ibi birori byasojwe hatangwa ibihembo ku mushinga mwiza wahize indi muri itanu yari yageze ku cyiciro cya cyuma.
Imishinga 5 yahataniraga miliyoni 50 Frw
Ingoga Technologies: Sisitemu ihanga udushya mu buvuzi yabaye uwa gatanu uhabwa million 12.5m
Ingoga yazanye ikoranabuhanga rihuza serivisi z’amavuriro, rikagabanya amakosa mu buvuzi, rikihutisha serivisi, kandi rikanorohereza abaganga n’abarwayi kubona amakuru mu buryo bwizewe.
Ambucycle: Ubutabazi bwihuse bukoresha moto wabaye uwa kane uhabwa miliyoni 12.5M
Umushinga ukoresha ikoranabuhanga rihuza abaganga n’abatanga ubutabazi bw’ibanze bakoresheje moto zihuta. Uyu mushinga wagabanya igihe cyo kugeza indembe kwa muganga, ukaba nk’ambulance ya moto ikora neza cyane mu bice bikomeye kugerwamo n’amamodoka.
Nabsil: Kurengera umusaruro w’abahinzi yabaye uwa gatatu ahabwa million 15m
Uyu mushinga urwanya igihombo cya nyuma yo kweza, ukanaha abahinzi ububiko bugezweho n’inguzanyo zidafite inyungu ziremereye. Nabsil ifasha abahinzi kunguka no kutangiza umusaruro.
NEEM: Smart Insole ku barwayi ba Diabete yabaye uwa kabiri ahabwa million 20m
NEEM yerekanye ikoranabuhanga ry’udupatike twihariye twambara mu nkweto tugamije gukumira ikibazo cyo gucika amaguru ku barwayi ba Diabete, ikibazo gisanzwe kigaragara ku bantu benshi mu gihugu.
Re-Banatex: Imyenda ikorwa mu bisigazwa by’ibitoki yabaye uwambere ahabwa miliyoni 50m
Uru rubyiruko ruhindura fibre iva mu bisigazwa by’ibitoki, rukavanga na cotton mu gukora imyenda yoroshye, iramba kandi itangiza ibidukikije. Uyu mushinga wubatswe akndi utangizwa na Jonathan Shauri Kalibata, ushobora kuzamura inganda z’imideli mu Rwanda.
Ibi birori byasojwe Minisitiri w'ikoranabuhanga Madam Ingabire Paula, wasabye abatanga akazi guhera kuri izi kompanyi ziba zikivuka ndetse asaba ko iki gikorwa cyakwaguka, hakaba ibindi byinshi nkacyo kandi bikabera mu gihugu hose


Kinyarwanda
English
Swahili









