issa
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda bagera kuri 360 bari barafashwe bugwate na FDLR

May 17, 2025 - 14:45
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, U Rwakiriye abantu babarirwa muri 360 umutwe wa FDLR wari warafatiye bugwate mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo aba bantu bakiriwe mu karere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu Rwanda baturutse i Goma.

Abakiriwe biganjemo ab’igitsina gore, gusa banarimo abana bato bagiye bavukira mu mashyamba ya Congo.

Aba babohowe nyuma y’imirwano yo muri Mutarama uyu mwaka yasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo na FDLR.

Byitezwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda bagomba kwakirirwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bagomba gufashirizwa gusubira mu buzima busanzwe mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye itangazamakuru ko bariya bakiriwe bari mu barenga 2,000 bazagenda bakirwa mu minsi iri imbere.

Yasobanuye ko kandi aba Banyarwanda bari bamaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, bafashe icyemezo cyo kwishyikiriza ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) kugira ngo ribacyure ku bushake.