issa
Rusumo: Bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo nyuma yo kwimurwa n’urugomero

Dec 25, 2025 - 13:57
 0

Imiryango 80 yagizweho ingaruka n’imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe, iri hafi kwimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegerereze nyuma y’uko imirimo yo kubaka urwo rugomero iri kugana ku musozo.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavuze ko imiryango isaga 80 ari yo izatuzwa muri izo nzu. 

Amakuru agera uri UKWELITIMES, avuga ko biteganyijwe ko iyi miryango izashyikirizwa izo nzu mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Uruganda rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ni umushinga munini w’amashanyarazi akomoka ku mazi, uherereye ku isumo rya Rusumo ku mugezi w’Akagera, ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, hafi cyane n’u Burundi.

Uyu mushinga washyizweho ku bufatanye bw’ibihugu bitatu: u Rwanda, u Burundi na Tanzania, hagamijwe kongera amashanyarazi ahendutse kandi arambye muri aka karere.

Uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 80 (80 MW) agabanwa ku buryo bungana n’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya, rukaba rucungwa na Rusumo Power Company Limited (RPCL) na yo ihuriweho n’ibi bihugu.

Usibye izi nzu Imiryango izatuzwa muri iyo midugudu y’icyitegerezo, begerejwe ibindi bikorwa remezo by’ibanze, birimo irerero (Early Childhood Development – ECD) banubakiwe ibiraro by’amatungo mu guteza imbere imibereho yabo.

Dec 25, 2025 - 14:20