Muhanga: Umugabo yapfiriye mu kazi ko guterura imizigo
Umugabo wakoraga akazi ko guterura no gutwara imizigo mu Mujyi wa Muhanga, witwa Karemera Edouard, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026, mu rupfu rugikomeje gukorwaho iperereza.
Amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, wabwiye UKWELITIMES ko uwo mugabo yapfiriye mu kazi, ariko ntihahita hamenyekana neza icyateye urupfu rwe.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rw’uwo nyakwigendera, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urupfu rwe, uretse ko iperereza ryo rigikomeje.
Yagize ati “Ubwo twageraga aho byabereye, twasanze nyakwigendera afite amaraso menshi yarimo ava mu mazuru, ariko turacyategereje ibisubizo by’iperereza n’ibizava mu isuzuma ryakozwe.”
Amakuru agera kuri UKWELI TIMES avuga ko nyakwigendera yari asanzwe akora umwuga wo kwikorera imizigo myinshi. Abari aho yatabarukiye bavuze ko nta mwanya wo kuruhuka yabonaga, bikaba bikekwa ko yaba yazize umunaniro ukabije yatewe no kumara igihe kinini yikorera ibintu biremereye ku mutwe ataruhuka, cyane ko ngo nta muntu n’umwe wari uzi uburwayi yaba yari afite.
Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, Polisi ikaba yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Nyakwigendera yakomokaga mu Karere ka Kamonyi, uretse ko yakoreraga mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo gushaka ubuzima ni mibereho.


Kinyarwanda
English
Swahili









