AFC/M23 iriyama abakomeje kuyihimbira ibyo idakora
AFC/M23 yatangaje ko uduce ugenzura twagize ituze riringaniye, ubufatanye bwiza hagati y’abaturage ndetse hakanatangizwa ibikorwa bishya by’iterambere muri ibyo bice uyoboye, uretse ko ngo inzego mpuzamahanga zikataje mu bikorwa byo kubangisha abaturage no gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi.
Abayobozi ba AFC/M23 mu itangazo ryabo banyujije kuri X ku wa 12 Nzeri 2025, bavuze ko nubwo basubije umutekano ku murongo mu bice bimwe na bimwe bigaruriye, ndetse bakanatangiza ibikorwa bishya by’iterambere, bagikomeje gukorerwa ibikorwa bibi n’imiryango mpuzamahanga imwe nimwe ibangisha abaturage ndetse ikanabafata nk’inkozi z’ibibi kugira ngo iyo miryango ikomeze gushyigikira ubutegetsi buriho i Kinshasa.
AFC/M23 yatanze urugero rwa Uvira, ivuga ko ari hamwe mu bice bigaragaramo imiterere mibi y’ubuzima abaturage baho babayemo, ndetse ko ingabo za Kinshasa zikomeje guhohotera abaturage ba Banyamulenge, ikanabambura uburenganzira bwo guhabwa serivisi shingiro zirimo amazi meza yo kunywa n’ubuvuzi.
AFC/M23 yashinje kandi ubutegetsi bwa Kinshasa ibirego birimo kubuza impirimbanyi za politiki kwinyagambura, kwibasira abavuga IgiSwahili, ndetse no kunigana ijambo inzego z’ubuyobozi bw’imiturire n’imibereho y’abaturage mu byaro.
AFC/M23 yavuze kandi ko ibihugu mpuzamahanga ndetse n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi byananiwe gukora iperereza ryizewe ubwaryo mu duce twibasiwe n’intambara, ahubwo ngo bakumva amabwire arimo ibinyoma ndetse ngo bakanahitamo gushyigikira ubutegetsi ngo buyobowe n’ibinyoma.
Jean-Paul Shaka, umujyanama muri Alliance Fleuve Congo, yavuze ko raporo mpuzamahanga zigaragaza gusa icengezamatwara rishingiye ku nyungu z’abantu bamwe, ndetse ngo zigamije gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati“ N’ubwo tumaze kenshi dusobanura aho ikibazo kiri turacyafatwa n’inkozi z’ibibi, imiryango itandukanye iracyakomeza gushinja AFC/M23 ibirego bidafite ishingiro, mu gihe ziceceka ku bibazo by’imicungire mibi n’ibikorwa by’ubugome bya guverinoma iriho.”
Shaka yavuze ko mu turere AFC/M23 igenzura hagaragara ituze, imishinga y’iterambere n’ubufatanye bushingiye ku mutekano, nubwo ngo imiryango mpuzamahanga igikomeje kuvuga ko ari yo yangiza umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









