issa
Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Mar 4, 2026 - 18:54
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryafatanye udupfunyika 1000 tw’urumogi umugabo w'imyaka 24 wo mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yari asanzwe acuruza urumogi ndetse yahise akorerwa dosiye ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru uyu mucuruzi w’urumogi agafatwa uru rumogi rutarakwirakwizwa mu baturage.

Yaboneyeho kwibutsa n’abandi baturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe kubera ,ko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Abishora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubireka kubera ko uburyo bwose bakoresha burazwi, baragirwa inama yo gushaka indi mirimo yo gukora kuko iyo gucuruza ibiyobyabwenge ntabwo izabakiza ahubwo izabakenya.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irebze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Mar 4, 2026 - 19:06