Nyamagabe: Imyuga yabaye igisubizo cy'ubuzima
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi zitandukanye mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko imibereho yabo yari mibi ndetse ko cyizere cy'ubuzima bari bafite.
Ni imvamutima z’abamwe mu banyeshuri 20 bahawe impamyabumenyi bo mu cyiciro cya mbere mu myuga rusange, bari bamaze amezi atandatu biga.
Mu bahawe impamyabumenyi harimo abagore 17 n’abagabo batatu kandi umubare munini w’abakobwa ukomeje kuzamura iterambere ry'abana b’abakobwa bikongera icyizere cy'uko bashoboye binyuze mu kwihangira imirimo bifashishije ibyo bize.
Umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi, Mukamuhirwa Marcelinna, yavuze ko nta cyizere cy'ubuzima mbere y’uko yigishwa umwuga wo kudoda ubu arimo gukora.
Yagize ati “Mbere y’uko niga umwuga wo kudoda nta kizere cy'ubuzima bwejo hazaza narinfite, bitewe n’uko natekererezaga ikintu nakora ngo mbone amafaranga nkakibura.”
Uyu mukobwa akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo, bakaba bahawe impamyabumenyi zizabafasha kwibeshaho hirya no hino mu gihugu, hakiri urubyiruko rwanze kwiga imyuga kubera kuyisuzugura, arugira inama avuga ko itunze benshi ndetse ko uwayize atiburira.
Umuyobozi uhagarariye ishuri rya ACOTRIDE Nyamagabe, Mukakalisa Annonciatha, mu ijambo yagejeje ku bari aho, yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gukura bamwe mu bukene, iryo shuri ryaje ari iyo ntego yaryo binyuze mu guhugura abantu mu gihe gito bikabafasha kwihangira imirimo izababeshaho.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu urubyiruko rukomeje kwirukira mu mijyi ruvuga ko rugiye gushaka akazi, abandi bavuga ko babuze akazi bagakora ibintu bamwe mu bahawe impamyabumenyi bafata nk’ubunebwe kubabikora.
Abahawe impamyabumenyi ni abize kudoda kinyamwuga, guteka, kubaka no korora amatungo kinyamwuga.


Kinyarwanda
English
Swahili









