issa
Umwana w'imyaka 7 yirukanwe  mu ishuri burundu azira gusambanya umwana w'imyaka 4

May 23, 2026 - 16:58
 0

Ishuri rya Efoco Sagesse Kabere ryatangaje ko umwana w'imyaka 4 yirukanwe burundu muri icyo kigo azira gusambaanya mugenzi we w'imyaka 4 nawe wigaga kuri icyo kigo.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 21 Gicurasi 2026, yashyizweho umukono n'umuyobozi w'Ishuri Ribanza  ryitwa  Ecofo Sagesse riherereye ahitwa mu Kabere muri Komini Mugina, uwo mwana w'umuhungu w'imyaka 7, yirukanwe kuri iryo shuri ashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa ufite imyaka 4 wigaga mu ishuri ry'incuke.

 Muri iyo baruwa, umuyobozi w'Ishuri Ribanza Ecofo Sagesse Kabere, Niyokwizera Philemon  iryo shuri rivuga ko uwo mwana atemerewe kongera  kwiga . 

 Amakuru avuga uko uwo mwana w'umuhungu witwa Irankunda Jean de Dieu wigaga mu mashuri y'incuke yasambanyije mugenzi we w'umukobwa  ubwo batahaga bavuye ku ishuri Tariki ya 19 Gicurasi 2026.

 Umwe mu babyeyi yabwiye Jimbere Magazine dukesha iyi nkuru, ko umuyobozi w'Ishuri Ribanza rya Ecofo Sagesse Kabere nta nama yasabye ababyeyi baharerera kugirango bamugire inama ku gihano cyagombaga guhabwa uwo mwana mu gihe uwo muyobozi amaze igihe gito ahawe Inshingano zo kuyobora iryo shuri.

 Umuyobozi uyobora Ishami ry'uburezi muri Komini ya Mugina yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kugirango amenye imitekerere y'ikibazo cy'uwo mwana wirukanwe ashinjwa gusambaanya mugenzi we.

May 23, 2026 - 17:13