Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr (Amafoto)
Mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu WA Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye kuri Pele Stadium mu isengesho rya mu gitondo ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Ed al-Fitr.
Uyu munsi ubakomeye ku bayisilamu bose kuko baba basoje Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Ku rwego rw’igihugu, iri sengesho ryabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo mu gihe abandi bayisilamu bagiye barisengera ku misigiti no ku bibuga bitandukanye biherereye mu Turere batuyemo
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheihk Sindayigaya Musa, we yasabye abayisilamu gukomeza gukora ibikorwa byiza bakloraga mu Kwezi kwa Ramazani.
Ati “ Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramazani kuba tukirangije ntabwo gikwiye kuba iherezo ryo gukora ibikorwa byiza, ntabwo tugomba guhagarika isengesho, ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byo kwitanga no gufasha abayishoye ahubwo umunyabwenge ni wa wundi uvana amasomo muri uku Kwezi amasomo yo kongera umuvuduko wo gukarishya no kongera imbaraga bityo agakomerezaho mu gukora ibikorwa byiza.”
Ni isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu b’ingeri zose uhereye ku bato kugera ku bakuru, aba bakaba barimo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Harerimana Mussa Fazili, Umuvunyi mushya Wungirije Bwana Mukama Abbas n’abandi
Ubusanzwe biba biteganyijwe ko nyuma y’amasengesho ya mu gitondo, Abayisilamu bahurira bamwe bagasangira amafunguro, bagahana impano kandi bakanishimana n’imiryango, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi.
Ukwezi kw’Igisibo cya Ramadhan kwasojwe none, kujyana no kwigomwa kurya no kunywa no kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu ruturuturu kugeza izuba rirenze mu gihe cy’iminsi 30.
Ubusanzwe kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Islam gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.
Uko kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, kandi byanagaragajwe n’Intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura.
Uko kwigenzura kumubashisha kudahora akoreshwa n’ibyo umubiri urarikira ahubwo akaba yafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.
Nyuma y'isengesho abayisilamu benshi bagiye mu Marangi ahabereye Festival yo gusangira yateguwe na Radiyo yo mu Biryogo n'abafatangabikorwa bahafite za Restaurent


Kinyarwanda
English
Swahili









