Rwanda Premier League igiye kubona amafaranga menshi
Urwego rushinzwe Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rukomeje gusinya amasezerano n’abafatanyabikorwa bagomba gushora imari muri Shampiyona aho igeze ubu.
Hashize igihe kitari gito bikomeje kuvugwa ko Rwanda Premier League ikomeje gushaka abafatanyabikorwa cyane uw’ugomba kwitirirwa Shampiyona nkuko bimeze mu yandi mashampiyona akomeye azwi cyane.
Mu kiganiro perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, ubwo hasozwaga igisibo cy’abayisilamu, agaruka kuri byinshi ndetse asaba abanyarwanda kuzaza kureba imikino ya FIFA Series 2026 izabera hano mu Rwanda.
Perezida wa Rwanda Premier League yasabye kandi abafana b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuzaza gushyigikira ikipe ya Al Hilal SC ku cyumweru ariko anatangaza ko Rwanda Premier League irimo gushaka uko umukino wa Rayon Sports na Gasogi United uzaba nyuma y’uyu mukino wa CAF Champions League.
Hadji Mudaheranwa yagarutse kandi kuri Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona atangaza ko abafatanyabikorwa barimo kuboneka ari benshi ndetse yishimiye uko Shampiyona irimo kugenda kuko abona irimo imbaraga nyinshi.
Yagize ati “ Tumeze neza, ubu dufite abafatanyabikorwa benshi. Nkuko mubizi mwabonye ukuntu shampiyona yacu ari umuriro, yahinduye isura ku buryo bugaragara ariko n’izi kipe z’abashyitsi zatwongereye ibyiza ndetse n’ubushobozi. Ku isi yose amakipe aba yifuza gukina imikino ya gishuti mpuzamahanga, twebwe rero twagize amahirwe yo kuzigira mu irushanwa ryacu.”
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko muri aba bafatanyabikorwa harimo na Banki y’Umujyi wa Kigali (BK), yifuza kwitirirwa Shampiyona. Biravugwa ko bitarenze ukwezi kwa Kane bizaba byarangiye kuko amakipe hari ibyo yatangiye kuvugana n’uyu mufatanyabikorwa kuko agomba gushyirwa ku myambaro yayo.
Kugeza ubu imikino ya Rwanda Premier League igeze ku mukino w’umunsi wa 25 igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, aho ikipe ya APR FC iraza gukina na Amagaju FC. Uyu mukino urabera kuri Kigali Pele Stadium, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Hadji Mudaheranwa yatangaje ko barimo kubona abafatanyabikorwa benshi


Kinyarwanda
English
Swahili









