issa
Rayon Sports na APR FC habuze iyihe ibyishimo abafana

May 2, 2026 - 20:26
 0

Ikipe ya Rayon Sports inganya na APR FC igitego 1-1 mu mukino utari uryoshye cyane w’umunsi wa 29 wa Shampiyona.

Ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri zuzuye nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na APR FC watangiye. Ni umukino watagiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 3 gusa, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya mbere ariko umuzamu Hakizimana Adolphe aratabara akuramo umupira ukubita ipoto uvamo. Ni umupira mwiza wari utewe na Bigirimana Abedi ariko igitego kirabura.

Ku munota wa 10, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza watewe na Cheick Djibril Ouattara, umupira usanga William Togui aho yari ari acenga rimwe agiye gutera ishoti umupira bawumukuraho neza cyane.

Ku munota wa 20, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira mwiza Tambwe Gloire yahawe na Faustin Kitoko Likau ariko agiye gutera mu izamu umupira ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Uyu mukino wabonaga ikipe ya Rayon Sports irimo gukina umukino mwiza kurusha APR FC cyane mu kibuga hagati wabonaga abarimo Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi barimo kurusha Seidu Dauda Yusif na Ruboneka Jean Bosco.

Ku munota wa 31, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asmane. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Tambwe Gloire acenga Byiringiro Gilbert atera ishoti rikomeye abarimo  Yunusu na Abdoul ntibamenya ko Asmane abari inyuma ahita atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 40, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni Penalite bahawe na Cucuri nyuma y’ikosa ryari rikorewe Byiringiro Gilbert wari winjiye mu rubuga rw’umuzamu Kwizera Olivier.

Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na APR FC, cyarangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino amakipe yombi yagerageje gukina kandi neza nubwo wabonaga Rayon Sports ari yo iri hejuru cyane.

Ku munota wa 54, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira mwiza watewe na Kitoko Likau akoresheje umutwe ariko Hakizimana Adolphe awukuriramo ku murongo.

Ku munota wa 68, APR FC yakoze impinduka umutoza Abderrahim Taleb akuramo Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert, hinjiramo Memel Raouf Dao na Denis Omed. Ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka, Ndikumana Asmane na Faustin Likau Kitoko bavamo hinjiramo Mugisha Didier na Habimana Yves.

Ku munota wa 76, ikipe ya APR FC yakoze impinduka umutoza akuramo William Togui hinjiramo Mamadou Sy.

Ikipe zombi zakomeje gukinira hagati mu kibuga ubona kurema amahirwe menshi ari ibintu biri kubagora cyane. Ni Rayon Sports n’ubundi yakomeje gukina neza ihererekanya ariko kubona igitego bikomeza kwanga.

Umukino warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino utari uryoheye ijisho cyane bijyanye ni uko wabonaga urimo imibare myinshi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports na APR FC habuze iyihe ibyishimo abafana

May 2, 2026 - 20:26
May 2, 2026 - 20:29