"Nzahora mbimushimira": Myles Lewis-Skelly ashimira Mikel Arteta uruhare yagize mu iterambere rye
"Icya mbere, ni umutoza wanyizeye", Myles Lewis-Skelly yabibwiye urubuga rwa Arsenal ubwo yabazwaga ku byatumye abasha kumenera mu ikipe nkuru akabonamo umwanya wo gukina.
"Iyo atambonamo ubushobozi bwo gukina inyuma ibumoso, sinari kuba ndi hano, ni yo mpamvu mushimira cyane kandi nzahora mbimushimira."
"Ku bijyanye n’ibibera mu kibuga, navuga umukino wa derby yo mu majyaruguru y’i Londres (wa Tottenham), kandi nyogokuru yari ahari. Ndi umufana wa Arsenal, bityo nari nzi icyo uwo mukino ubabwiye."
"Nanyuze muri byinshi byamfashije kwiga, kandi byabaye n’amahirwe akomeye kuri njye nk’umukinnyi. Ndashaka gukomeza kwiga, kandi numva niteguye neza kurushaho kwinjira mu mwaka mushya w’imikino."
Lewis-Skelly aherutse gusinya amasezerano mashya y’igihe kirekire muri Arsenal, nk’igihembo cyo kuba atakiri umukinnyi usimbura gusa ahubwo ari umukinnyi ngenderwaho ku ruhande rw'inyuma ibumoso mu ikipe ya Arsenal.


Kinyarwanda
English
Swahili









