Akavuyo katewe n'iturika kahitanye abanyeshuri 29 bari mu bizamini muri Central Africa
Abana bagera kuri 29 bari mu bizamini by’amashuri mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bapfuye baguye mu kavuyo, nyuma y’uko habayeho iturika ryateje ubwoba bwinshi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro wabibwiye BBC.
Iryo turika ryabaye ku munsi wa kabiri w’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, rikaba ryabereye kuri transformateri y’amashanyarazi, nk’uko Abel Assaye wo ku bitaro biherereye i Bangui yabitangaje.
"Urusaku rw’iryo turika rwarushijeho guteza ubwoba, cyane cyane kubera umwotsi," nk’uko radio y’imbere mu gihugu, Ndeke Luka, yabitangaje. Ibi byabaye ku banyeshuri bagera ku 6,000 bari bari gukora ikizamini cya baccalauréat ku ishuri riherereye mu murwa mukuru, Bangui.
Perezida Faustin-Archange Touadéra yahise atangaza igihe cy’icyunamo mu gihugu.
Yanategetse ko abarenga 280 bakomeretse muri ako kavuyo bivuriza ku buntu mu bitaro.
Abo banyeshuri bari baturutse mu mashuri atanu atandukanye yo mu murwa mukuru, bari bagiye gukorera ibizamini byabo ku ishuri rya Lycée Barthélémy Boganda.
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko iryo turika ryabaye ubwo amashanyarazi yongeye kugaruka kuri transformateri iri ku igorofa ryo hasi ry’inyubako nyamukuru, aho yari iri gukorerwa.
Minisitiri w’Uburezi Aurelien-Simplice Kongbelet-Zimgas yagize ati:
"Ndihanganisha byimazeyo ababyeyi b’abana bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, kandi nifuriza gukira vuba abana bakomeretse."
Yongeyeho ko ibindi bizamini bihagaritswe by’agateganyo.
Umukobwa warokotse yabwiye BBC ati:
"Ntabwo nibuka neza ibyabaye. Twari mu cyumba cy’ibizamini, numva urusaku maze mpita numva ntaye ubwenge. Kuva icyo gihe, ndababara cyane mu rukenyerero, bituma ntagenda neza."
RFI yaganiriye n’undi munyeshuri wari wavuyemo anyuze mu idirishya, agaragaraho amaraso ku isura.
Magloire yavuze ko iryo turika ryabaye bari mu kizamini cy’amateka n’ubumenyi bw’isi.
Yagize ati:
"Abanyeshuri bashakaga kurokoka, ariko ubwo bahungaga, babonye urupfu imbere yabo kubera ubwinshi bw’abantu kandi umuryango wari muto cyane. Ntibyari gushoboka ko bose basohoka."
Repubulika ya Central Africa ikomeje guhura n’ibibazo bya politiki n’umutekano.
Ingabo za leta zifashijwe n’abacancuro b’aba Russia zirimo kurwana n’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhirika ubutegetsi bwa Touadéra.


Kinyarwanda
English
Swahili









