
Abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru basezeweho bashimirwa ubwitange bagaragaje mu kazi
Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro, abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.Ni abapolisi barimo ba ofisiye bato 45 na ba su-ofisiye 105.
Ni umuhango wabereye ku Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda,aho Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku bwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi.
Yaboneyeho gushima kandi imiryango yabo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rw’akazi, bihanganira kuba batari hafi yabo kubera imiterere y’akazi n’inshingano bari bafite.
Yagize ati "N’ubwo mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akazi ko kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu karakomeza kandi tuzakomeza dufatanye nk’uko bisanzwe."
DIGP Ujeneza yabasabye kuzakomeza kurangwa no gukunda igihugu, imyitwarire myiza no kwitanga, abizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubabonamo imbaraga zayo mu guteza imbere umutekano w’igihugu n’iterambere.
CIP (rtd) Bernard Gahonzire, wari uhagarariye abasezerewe, yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba butarahwemye kubaba hafi mu kuzuza neza inshingano zabo.
Ati "Igihe tumaze mu kazi ni urugendo rurerure twigiyemo byinshi bizaduherekeza na nyuma y’akazi, dukomeza kurangwa n’indangagaciro mwadutoje."
Yavuze ko mu buzima bagiyemo nyuma y’akazi, batazatatira igihango, kuko bazirikana amahirwe bahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi bakazakomeza kuwutanga aho bizaba bikenewe hose.